RFL
Kigali

S.Major Robert yashyize hanze indirimbo “Sakata” akangurira abantu kwishima-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/07/2020 13:48
0


Umuhanzi Kabera Robert (Sergeant Major Robert) nyuma yo gusohora indirimbo “Heal The Universe” yakanguriraga abatuye Isi kugira urukundo n’umutima wakimuntu ufasha, ubu yashyize hanze iyo yise “Sakata”.



Iyi ndirimbo yise ‘Sakata’, ikangurira benshi kwirekura bakabyina kuko mu muziki nta muntu n'umwe uhejwe. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sergeant Major Robert yagarutse ku busobanuro bw’ijambo Sakata ryagoye benshi ku ryiyumvisha.

Avuga ko ijambo Sakata, bisobanura gucyaha umuntu cyangwa gutsibura, ni ukubwira abantu bumva ko umuziki wagenewe bamwe kuwubyina kandi atari ko bimeze buri wese yemerewe kandi afite n’ububasha akabyina uko abyumva.

Iyi ndirimbo Robert avuga ko yayikoze ku gitekerezo cye anashoramo amafaranga ariko nanone hakazamo inkunga ya Keza Chadia. Akomeza avuga ko Sakata ari indirimbo yo kwidagadura abantu bakumva ko birekuye.

Kabera Robert ari mu ngabo z'igihugu zazamuwe mu ntera tariki ya 12 Mutarama 2017 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Uyu muhanzi azwi cyane mu itsinda ‘Army Jazz Band’ ry'Ingabo z'igihugu ziriririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Uyu muhanzi rero akaba yaravuye ku ipeti rya Staff Sergeant ashyirwa kuri Sergeant Major.

Benshi bakomeza kumwitwa Sergeant Robert kandi yarazamuwe mu ntera mu gisirikare cy’u Rwanda. Yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi muri muzika akoresha umuriri uhorana ingabo z’u Rwanda. Benshi iyo bumvise S.Major Robert bumva indirimbo zitanga Morale mu bantu.


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SAKATA YA S.MAJOR ROBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND