RFL
Kigali

Urutonde rw’ibiraro 11 biteye ubwoba cyane kubinyuraho

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:21/07/2020 10:03
0


Mu gushakisha imibereho hano ku isi bisaba umuntu gukora ibintu bitandukanye kugira ngo abone icyo yinjiza, bityo rero bimusaba gukora ingendo zitandukanye ashakisha bikaba n'aho yambuka ibiraro bikanganye kugira ngo abone amaramuko.



Hari ibiraro biba biteye ubwoba bitewe n’uburyo byubatse, intera y’ubutumburuke byubatseho, uburebure bifite n’ibindi. Akenshi kuri bene ibyo biraro, uhageze agira isereri, kumva adatekanye mu mutwe ndetse rimwe na rimwe akaba yaruka. Tugiye kukugezaho ibiraro 11 biteye ubwoba cyane.

11. Quepos Bridge, Costa Rica

Quepos ni ikiraro ubusanzwe kizwi nk’ikiraro bakunze kwita ikiraro cy’urupfu, kikaba giherereye ku muhanda uva mu gace ka Jaco ugana Quepos muri Costa Rica, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’imyaka igera ku 10 (1930-1940). Iki kiraro gifite metero 457 z’uburebure na metero 148 z’ubutumburuke.

10. Seven mile Bridge, Florida

Ikiraro cya Seven Mile giherereye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe k'imyaka 4 kuva mu 1978 kugeza muri gicurasi 1982. Iki kiraro kikaba kingana na metero 10,888 z'uburebure na metero 1.58 z,ubugari na metero 20 z'ubutumburuke, kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 45 z'amadolari y'Amerika.

9. Royal Gorge Bridge, Colorado

Ikiraro cya Royal George ni ikiraro giherereye muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba cyarubatswe mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu, cyatangiye kubakwa nk’ikiraro kitagenewe gukoreshwa mu bwikorezi ahubwo cyari kigenewe gukurura ba mukerarugendo kuva tariki ya 5 Kamena 1929 kigasozwa kubakwa mu Ugushyingo 1929.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 384 na metero 5.5 z’ubugari, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 291. Ikindi kandi iki kiraro cyamaze kubakwa gitwaye ibihumbi 350 by’amamdorali ya Amerika kikaba gica hejuru y’umugezi wa Arkansas.

8. Monkey bridges, Vietnam

Ikiraro cya Monkey, ugerageje gushyira iri zina mu kinyarwanda ni ikiraro kitiriwe inkende. Ni ikiraro cyubatswe n’imigano, binatuma gishyirwa mu biteye ubwoba kuko hari igihe kiba kiriho umugano umwe cyangwa ibiri gusa.

Iki kiraro cyubatswe ahanini n’abatuye igihugu cya Viyetinamu mu duce two mu cyaro, kuko cyubakishijwe ibiti by’imigano cyangwa igiti cy’ingazi, kikaba kireshya na metero 35 z’uburebure. Izina Monkey ryaturutse ku buryo abantu bakoresha mu kwambuka icyo kiraro kuko hari aho usanga bari gukambakamba kugira ngo bacyambuke.

7. Hussaini Hanging Bridge, Pakistan

Ikiraro cya Hussaini Hanging ni ikiraro giherereye muri Pakistan gifatwa nk’ikiraro giteye ubwoba, kikaba cyarubatswe ubwo muri 1960 uwahoze ari Perezida wa Pakisitan Ayub Khan yasuraga agace ka Zarabad.

Ku mpamvu z’ubuhigi ni bwo yatanze itegeko ryo kuba hakubakwa icyo kiraro kikaba cyaraje kurangira hagati ya 1967-1968. Iki kiraro gifite metero 156 z’uburebure, kikaba gica hejuru y’umugezi wa Hunza, kikaba gihuza akarere ka Zarabad n’icyaro cya Hussaini, ikindi cyaba gitera iki kiraro gutinyika ni uburyo giteye mu mpande zacyo.

6. Mount Titlis, Switzerland

Ikiraro cya Mount Titlis giherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi ku musozi wa Titlis, kikaba gifite uburebure bungana na metero 98, metero 0.98 z’ubugari na metero 3,238 z’ubutumburuke. Iki kiraro cyuzuye gitwaye agera kuri miliyoni 1,228,455 z’amadorali ya Amerika, kikaba kandi byibuze cyakira abagisura bagera kuri 500.

5. Eshima Ohashi Bridge, Japan


Ikiraro cya Eshima Ohashi giherereye mu Burengerazuba bw’Ubuyapani kikaba gihuza umujyi wa Matsue mu ntara ya Shimane hamwe na Sakaiminato mu ntara ya Tottori. Ikiraro cya Eshima Ohashi kireshya na kirometer 1.44 z’uburebure, metero 11.3 z’ubugari n’ubutumburuke bwa metero 44.7, kikaba cyaratangiye kubakwa mu 1997 kigasozwa mu 2004.

4. The Bridge of Immortals, Huang Shang China

Ikiraro cya Immortals ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’ikiraro cy’abadapfa, kikaba cyarubatswe mu 1987 kikaba gifite ubutumburuke bungana na metero 1,320 kikaba kandi cyambukiranya imisozi ibiri aho uva mu buvumo bumwe winjira mu bundi. Ikindi ni uko iki kiraro cyabashije gushyirwa ku rutonde rw’imirage y’isi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

3. Montenegro Rainforest, Costa Rica

Iyo witegereje iki kiraro neza nta kabuza wagira ubwoba bwo kugitambukaho bitewe n’uburyo kimeze, ari nayo mpamvu cyaje kuri uru rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba ku isi, kikaba giherereye mu gihugu cya Costa Rica muri rimwe mu mashyamba yaho.

2. Carrick-a-Rede Rope Bridge, Northern Ireland

Uretse kuba giherereye ahantu heza kuri iy’isi, kiri no ku rutonde rw’ibiraro biteye ubwoba bitewe n’ahantu giherereye kuko kiri kuri metero 30 z’ubutumburuke na metero 20 z’uburebure kikaba giherereye muri Ireland y’Amajyaruguru.

1. Sidu River Bridge, China

Ikiraro cya Sidu giherereye hafi y’umujyi wa Yesanguan mu gihugu cy’u Bushinwa kikaba cyararangiye kubakwa mu 2005 kikaza gufungurwa 15 Ugushyingo 2009 kikuzura gitwaye agera kuri miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika. Iki kiraro kandi kikaba kireshya na metero 900 z’uburebure n’ubutumburuke bwa metero 496.

Src: www.orangesmile.com & www.asce.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND