RFL
Kigali

Byinshi kuri Bahati Wellars wanditse indirimbo 1800 watangiye umuziki ku giti cye ahereye kuri “Duhe kukumenya”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 19:32
1


Umuririmbyi n’umuhimbyi uri mu b’imena muri Chorale Christus Regnat, Bahati Wellars yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Duhe kukumenya” atangiza urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.



Umuhanzi n’Inganzo ni mahwane. Igitekerezo cy’igihangano cyava ku mpamvu nyinshi harimo n’izo we atagena. Bahati avuga ko indirimbo ye “Duhe kukumenya” ishingiye ku butumwa itanga muri sosiyete abantu babamo.

Ni indirimbo iri mu kiciro cy’izivuga Imana. Irakangurira abantu kubona Imana muri bagenzi babo aho kwirirwa biruka imisozi ngo barajya kuyishaka kandi bari kuyicaho ndetse ituye muri bo. Ni yo ndirimbo ya mbere mu majwi n’amashusho Bahati Wellars akoze.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bahati Wellars yavuze ko iyi ari intangiriro y’icyerekezo gishya kuri we mu muziki. Avuga ko umuziki usanzwe ari ubuzima kuri we, ubu noneho akaba agiye kuwukora nk’umwuga.

‘Duhe kukumenya’ ayitegerejeho gusubiza benshi bajyaga bamubaza ngo “kuki ataririmba wenyine”. Yagize ati “Icyo gisubizo itanga kikaba irembo muri ya marembo yo gukora umuziki nk’umwuga. Iyi ni urufunguzo.”

Akomeza ati “Ubwo hasohokaga integuza yayo, mu masaha 24 gusha shene yanjye ya Youtube yari imaze kwakira “Subscribers” bashya 50. Urumva ko yatangiye gukora impinduka itaranasohoka rero.”

Bahati avuga ko umuziki ari igice kinini cy’ubuzima bwe. Kandi ko ibimurimo bimurusha izina n’imbaraga. Avuga ko ari ngombwa ako abantu abaha icyo bamutegerejeho mu muziki kuko asanzwe azwi na benshi kandi cyane.

Yavuze ko yifuza kwagura kurushaho uwo ari we mu bikorwa byinshi by’umuziki no gutanga umusanzu we mu kubaka sosiyete mu byiciro bisaba imbaraga z’indirimbo n’umuziki.

Intego ye ni ugukora umuziki w’umwuga, akawusigasira kuko ari ubuzima. Bahati avuga ko akunda umuziki karasiki “Musique Classique” kandi ngo ahora aharanira kuwiyunguramo ubumenyi, ariko kandi akanakunda injyana ya Reggae.

Bahati Wellars yabonye izuba ku wa 11 Ugushyingo 1980. Ni umuhererezi mu muryango w’abana bane; abahungu babiri n’abakobwa babiri. Yatangiye urugendo rw’umuziki mu buto bwe ariko rugenda rwisobanura uko imyaka yigiraga hejuru rugaragaza icyerekezo cyarwo guhera mu 1994.

Mbere y’aho yakoraga ibikorwa by’ubusizi n’ubuhanzi mu mivugo, ibyivugo, ibisigo, kwandika no gushushanya byatunguraga abantu benshi harimo n’abarimu bamwigishaga, aba no mu itsinda ry’abaririmbyi ariko we akikundira umupira w’amaguru kandi akamenya no kuwukina.

Mu 1994, mu bihe bikomeye u Rwanda rwari rurimo icyo gihe mu rugendo rw’ubuhanzi yagiye ahura n’abahanga mu muziki bagatungurwa n’impano yifitemo ariko we atari azi.

Bamwe muri bo bafata icyemezo cyo kumwitaho cyane batangira kumwongerera ubumenyi mu kwandika, gusoma no kuririmba amanota. Aha niho yateye ishyiga rimushyigikira kugera ari uwo abantu bamenye mu muziki wanditse (Musique Classique). 

Bahati Wellars yatangiye umuziki ku giti cye asohora amashusho y'indirimbo "Duhe kukumenya"

Mu bihe bye akiri ku ntebe y’ishuri, ikitwa gusubiramo amasomo nyuma yo kuva ku ishuri nticyabagaho. Yageraga mu rugo akajya kwahirira inyana. kuragira ihene cyangwa akajya inyuma y’inyana zisubiye iswa.

Ibyo ntibyakuragaho ko yari umuhanga mu ishuri kuko umwanya mubi yagize kuva yatangira ishuri ribanza kugera mu mwaka wa Gatandatu ni umwanya wa kane. Mu mwaka wa kane mu kizamini cyo kuririmba yageze imbere abura indirimbo aririmba kuko yumvaga haza nyinshi mu bitekerezo.

Mu ntangiriro za 1995 nibwo yatangiye kwitoza kwandika ibyo atekereza mu muziki kuko yari atangiye kuwugiraho ubumenyi. Ikinyarwanda cyo yari agikwije ugereranyije n’imyaka ye.  

Mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza yakoze igisigo kirata ishuri yigagaho akita “Indemerabatahira”. Yakivugaga mu gihe cyo kuririmbira amanota, umwarimu aza kukibyazamo indirimbo.

Ibyago bye, ubu ntiyibuka byibuze n’imikarago 5 yacyo. Kuko nta gaciro yabihaga cyane. Ntiyibuka neza indirimbo ya mbere yahereyeho bitewe n’uko yazihimbaga ahita azigisha muri Korali.

Uburyo bwo kubika inyandiko ku kigero cye bwari buciriritse cyane. Bihuhurwa n’amateka kuko iza mbere yahimbye yiyandikira yazikoreye mu buhungiro.

Avuga ko iyo yumvise indirimbo ze zo ha mbere n’izo yagiye akora nyuma kugera ubu, yumva anyuzwe kuko atigeze asubira inyuma mu nganzo. 

Bahati avuga ko indirimbo atibuka neza yanditse ziri hagati ya 200 na 300. Akavuga ko izo yatunganyije z’abandi n’izo yahinduye mu Kinyarwanda ziva mu zindi ndirimbo zisaga 1800.

Izi Isi izikoreshwa mu Kiliziya gusa kuko afite n’izivuga ku mibanire n’imibereho y’abantu mu buzima busanzwe mu gihugu no ku isi.

Mu 2004 yakoze indirimbo “Ruzahama by’ihame” yatwaye igikombe mu rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo mu marushanwa yari yateguwe mu cyiciro cya
Sinode na Gacaca Nkirisitu.”

Mu 2007 yahimbye indirimbo “Ibiganiro bya Rugari” yubahiriza Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi. Mu marushanwa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda mu 2009, indirimbo ye ni yo yatwaye igikombe ku rwego rw’Igihugu.

Itorero “Garukurebe” ribyina imbyino n’indirimbo gakondo ribarizwa i Rwamagana rifite indirimbo ze nyinshi cyane zikoreshwa mu bihe bitandukanye mu birori by’ubukwe.

Hari iyitwa “Mwimanye Inganji”, “Imbangukanabigwi ya Rutabangiramarere” n’izindi. Izi ni indirimbo zivuga ku butwari bw’Abanyarwanda muri rusange no ku Ntwari zarurwaniriye zikanarubohora.

‘Ishema ry’Umushumba’ na ‘Ruberamihigo’ ni indirimbo yahimbiye Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda n’izindi n’izindi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DUHE KUKUMENYA" YA BAHATI WELLARS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amos nizigama1 year ago
    71343703





Inyarwanda BACKGROUND