RFL
Kigali

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zohereje icyogajuru bwa mbere ku mubumbe wa Mars

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/07/2020 9:48
0


Ku munsi w’ejobundi ku Cyumweru Leta zunze ubumwe z’abarabu ni bwo zohereje icyogajuru bwa mbere ku mubumbe utukura (Red Planet) nk'uko bakunze kuwita, iki gikorwa cyibaye nyuma yuko gisubitswe mu cyumweru gishize kubera ibibazo by’ikirere kitari kimeze neza.



Ku isaha ya saa 25:58 z’i Kigali mu gihugu cy’u Buyapani mu kigo gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’isanzure cyitwa Tanegashima Space Center ni bwo iki cyogajuru cyahagurutse cyerekeza ku mubumbe wa Mars ku muvuduko ungana na Kilometero 121,000 mu isaha (121,000Kmph) mu butumwa bise “Hope” cyangwa “Icyizere. Mu cyumweru gishize ni bwo koherereza iki cyogajuru byari biteganijwe ariko biza gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri kubera ikibazo cy’ikirere kitari kimeze neza.

Hope

Biteganijwe ko iki cyogajuru cyizakora urugendo rugera kuri kilometero miliyoni 500, amakuru avuga ko kizagera ku mubumbe wa Mars muri Gashyantare umwaka utaha wa 2021 bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 50 izaba ishize hashinzwe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

hope launch

Biteganyijwe ko iki cyogajuru cyizagera kuri Mars muri Gashyantare umwaka utaha

Uretse Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zohereje iki cyogajuru kuri uyu mubumbe n’ibindi bihugu bitandukanye byatangaje ko bifite gahunda yo kohereza ibindi byogajuru kuri Mars muri uku kwezi, aha twavuga ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa. Ubushinwa bwo bukaba buzohereza icyogajuru kuwa 23 Nyakanga 2020 mu butumwa bise “Tainwen-11” aho kizaba kigiye gusuzuma imiterere y’uyu mubumbe itandukanye harimo no gusuzuma niba koko ibimera byahahingwa.

Nkuko byatangajwe na Sarah Amiri uyoboye uyu mushinga wa Hope yavuze ko, uyu mushinga wo kohereza iki cyogajuru bise icyizere byatwaye asaga miliyoni 200 z’amadolari ($200 M). Uyu mushinga wo kohereza iki cyogajuru watangajwe mu mwaka wa 2014. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 9.4, aho umubare munini w’abaturage ugizwe ahanini n’abimukira baje mu mirimo itandukanye.

Sarah amiri

Sarah Amiri muyobozi w'uyu mushinga wiswe Hope 

Ikorwa ry’iki cyogajuru Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafatanyije n’ikigo cyo muri Dubai cyitwa Mohammed Bin Rashid Space Centre hamwe na bimwe mu bigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gukurikira urugendo ry’iki cyogajuru byabereye muri iki kigo kiri mu mujyi wa Dubai.

dubai

Muhammed Bin Rashid Space Centre ahakurikiranwaga uko icyi gikorwa kigenda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneye ubutumwa UAE bwiswe “Perservance’’ bwanyujijwe kuri Twitter bugira buti:”Ntegereje kugusanga mu rugendo!”. Biteganijwe ko misiyo y'iki cyogajuru ahanini ari ugutanga amakuru ajyanye n’imikorere y’ikirere cyo kuri Mars, no kumenya uburyo uyu mubumbe wabuze igice kinini cy’umwuka n’amazi.

Src: The Independent & BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND