RFL
Kigali

Faraja Hope uririmba muri Kingdom of God yakoranye indirimbo na Irumva Elisee usanzwe ari umucuranzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2020 15:22
0


Faraja Hope umwe mu baririmbyi ba Kingdom of God Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi, yahuje imbaraga n'umuririmbyi akaba n'umucuranzi Irumva Elisee bakorana indirimbo bise 'Izegura ihema ryacu' ivuga ku gukomera kw'Imana.



Ni indirimbo yanditswe na Faraja ndetse na Elisee, bayandika mu gihe abantu bihebye kubera Coronavirus. Producer wayikoze yitwa Fex pro. Faraja Hope yabwiye INYARWANDA ko banditse iyi ndirimbo bahamiriza abantu gukomera kw'Imana. Ati "Rero impamvu twakoze ino ndirimbo twarimo duhumiriza abantu tuvuga gukomera kw'Imana kuko twayikoze mu gihe abantu bari bihebye kubera ibi bihe twarimo bya Covid 19"

Yakomeje ati "Aho isi yose yagerageje kushaka umuti wabyo biranga kuko n'ubundi hejuru y'imbaraga z'abantu hari imbaraga z'Imana kandi ko ariyo yonyine ishobora gushyiraho iherezo ry'ikigeragezo runaka kuko n'ubundi buri kintu cyose kitubaho kiba ku bw'impamvu. Rero niho twaririmbye kuko ari isezerano yaduhaye ntiyivuguruza si nk'abantu. Nimuhumure igiye kwitamurura mu ngando zacu igiye kuhuzuza imigisha".


Faraja Hope asanzwe ari umuririmbyi muri Kingdom of God Ministries


Irumva Elisee asanzwe ari umucuranzi muri Band


Faraja na Elisee bahumurije abantu muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus

UMVA HANO INDIRIMBO 'IZEGURA IHEMA RYACU' YA FARAJA & ELISEE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND