RFL
Kigali

Khalfan yakoze indirimbo n’umuvandimwe we, yitegura kumurika Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 12:04
0


Umuraperi Khalfan yasohoye indirimbo nshya “Rimwe” yakoranye na mubyara we Jaja uherutse gusoza Kaminuza, mu gihe yitegura kumurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki Album ye ya mbere.



Album ya Khalfan izaba yitwa “Bya bihe” iriho indirimbo 12 zirimo izo yakoranye n’abahanzi basanzwe mu muziki barimo Social Mula, Alyn Sano, itsinda rya Urban Boys n’abandi.

Ni Album yahaye umwihariko wo kugaragaza abahanzi bashya mu muziki b’abanyempano batanga icyizere cy’ejo hazaza. ‘Bya bihe’ izajya ku mugaragaro abantu bazi indirimbo ebyiri gusa.

Iyi Album izaba ibaye iya Gatatu kuri Khalfan bitewe n’uko afite izi ndirimbo zikoze Album ebyiri atigeze amurikira abafana be.

Khalfan yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye kwiga neza umushinga w’ukuntu azamurika iyi Album yifashishije ikoranabuhanga bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Uyu muraperi yavuze ko iyi Album ye iriho indirimbo zifite ubumuntu bukora ku mitima ya benshi, kandi yizeye ko izakundwa nk’uko bakunze indirimbo za Hip Hop ya cyera.

Ati “Ndimo ndashaka kuzana indirimbo z’ubutumwa za ‘Hip Hop’ za cyera. Iyi Album ifite umwihariko kuko abantu bazabasha kumva ko Khalfan azi kuririmba; hari indirimbo abantu bazumvaho ndirimba.”

Album ya Khalfan waririmbye muri Korali, iriho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat, Hip Hop n’izindi.

Khalfan azwi mu ndirimbo nka “Ibaruwa” yakoranye na Yverry, “Ruravuna” yahuriyemo na Uncle Austin, “Power” yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Khalfan yasohoye indirimbo yitwa "Rimwe" yakoranye na mubyara we, mu gihe yitegura gusohora Album ya mbere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RIMWE" Y'UMURAPERI KHALFAN GOVINDA NA JAJA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND