RFL
Kigali

Impamvu 3 zituma abantu bakunda cyane shokora (Chocolate)

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:20/07/2020 11:15
0


Ntagushidikanya ko Shokora (Chocolate) ari kimwe mu bintu biryoherera kandi bigakundwa na benshi cyane muri iyi si nubwo bamwe badashobora kubihamya mu ruhame. Tugiye kukubwira impamvu zituma benshi baba inshuti magara na Shokora.



1.      ISUKARI

Urukundo dukunda isukari cyangwa ibindi bintu bikozwe mu isukari ntirugira ingano na cyane ko idufasha kurokoka ibintu byinshi byakatwangirije muri ubu buzima. Ibiryo rero birimo isukari biha umubiri imbaraga, ni na yo mpamvu uzasanga ukunda imbuto zimwe na zimwe, burya ni uko zirimo isukari. Birahindukira bikatuzana kuri Shokora kuko nayo yiganjemo isukari kandi twese dukunda.

Nibyo koko dukenera imbaraga, ariko ubu buryoherere bw’isukari bushobora kudutera ibibazo ni yo mpamvu umuntu ukunda Shokora asabwa kwigengesera no kwirinda kuba imbata yayo burundu nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi (Greenberg,2013).

2.      THEOBROMINE

Iri jambo ‘Theobromine’ riva ku magambo abiri (2) y’iki Gereki wayashyira mu cyongereza akaba ariyo: “god” na “food”. Muri Theobromine (C7H8N4O2) dusangamo Caffeine ifasha mu gutanga imbaraga ku muntu wariye icyo yakorewemo.

Ibi birasobanura ko kuba muri Shokora harimo Theobromine ikungahaye kuri Caffeine dusanzwe dukenera cyane nabyo bituma bamwe muri twe barushaho kuyikunda. Iyi Theobromine kandi ifasha imico ya muntu kujya ku murongo. Iyo wariye Shokora akenshi uzumva ukomeye kandi umeze neza bitume uyirya buri mwanya.

3.      IBINURE

Akandi kamaro k'igihingwa cya Cocoa ni uko kiduha imbaraga. Kimwe n’isukari rero ishobora gutanga imbaraga nyinshi mu mubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2011 na Earthsky bwagaragaje ko kurya Shokora bituma wumva wuzuye ndetse n'ubwonko bugatekereza neza, ukabasha no gukora ibintu byinshi ugereranyije n’ubusanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND