Umuhanzi Maitre Dodian uri mu bari gukorana imbaraga no kuzamuka neza muri muzika nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Khalifan yise “Isoni” aho baba bavuga ku isoni muntu agira iyo ari kumwe n’umukunzi we.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Maitre
Dodian yagarutse ku gitekerezo cy’iyi ndirimbo “Isoni” aho yahamije ko igitekerezo cyayo cyazanwe na Khalfan, Govinda ndetse na Producer
Knoxbeat. Ni bwo baganiriye kuri 'subject' haza kuza Isoni akenshi umuntu agira iyo ari kumwe n'uwo bakundana.
Nyuma y’igitekerezo indirimbo igasohoka, Maitre Dodian
yabajijwe nyir'izina ubusobanuro bw’indirimbo n’icyo bari gushaka kumvikanisha. Yagize ati “Muri ino ndirimbo tuba dushaka kumvikanisha ibyiyumvo bidasanzwe
birimo n’amasoni umuntu agira ari kumwe n’umukunzi ariko hagamijwe kumubwira ko
nubwo izo soni cyangwa kubura uko wifata muri kumwe bidasobanura ko utamukunda”.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Monster records, ikorwa na Producer Knoxbeat. Maitre Dodian ubusanzwe amazina y'ababyeyi yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu. Avuka mu karere ka Rulindo. Kuvukira muri aka karere byatumye bidindiza imishinga ye yo kwerekana impano muri rubanda ahitamo kwandika indirimo akazibika kuko ntaho yari kuzikorera byoroshye ariko ageze muri Kigali atangira gusohora indirimbo nk'uko abitangaza.
Muri 2018 ni bwo
urugendo rwe muri muzika rwatangiye. Kuri ubu amaze kugira indirimbo zirenga
icumi, harimo izife amashusho 7 n’izo yakoranye n’abandi bahanzi 3 , harimo
iyitwa Nzahagera ft Generous 44, Ikinganza ft Mr Kagame ndetse n’iyi nshya Isoni
ft Khalfan Govinda. Si, izi gusa kuko yakoze indirimbo zagiye zikundwa n’ababashije
kuzumva zirimo: Reka kurira, Byanyabyo, Narabyemerewe, Ntawamenya n’izindi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “ISONI” YA MAITRE DODIAN FT KHALIFAN
TANGA IGITECYEREZO