RFL
Kigali

Maitre Dodian na Khalfan bakoze indirimbo ivuga ku isoni umuntu agira ari kumwe n'umukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2020 6:25
0


Umuhanzi Maitre Dodian uri mu bari gukorana imbaraga no kuzamuka neza muri muzika nyarwanda, yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuraperi Khalifan yise “Isoni” aho baba bavuga ku isoni muntu agira iyo ari kumwe n’umukunzi we.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Maitre Dodian yagarutse ku gitekerezo cy’iyi ndirimbo “Isoni” aho yahamije ko igitekerezo cyayo cyazanwe na Khalfan, Govinda ndetse na Producer Knoxbeat. Ni bwo baganiriye kuri 'subject' haza kuza Isoni akenshi umuntu agira iyo ari kumwe n'uwo bakundana.


Nyuma y’igitekerezo indirimbo igasohoka, Maitre Dodian yabajijwe nyir'izina ubusobanuro bw’indirimbo n’icyo bari gushaka kumvikanisha. Yagize ati “Muri ino ndirimbo tuba dushaka kumvikanisha ibyiyumvo bidasanzwe birimo n’amasoni umuntu agira ari kumwe n’umukunzi ariko hagamijwe kumubwira ko nubwo izo soni cyangwa kubura uko wifata muri kumwe bidasobanura ko utamukunda”.


Iyi ndirimbo yakorewe muri Monster records, ikorwa na Producer Knoxbeat. Maitre Dodian ubusanzwe amazina y'ababyeyi yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu. Avuka mu karere ka Rulindo. Kuvukira muri aka karere byatumye bidindiza imishinga ye yo kwerekana impano muri rubanda ahitamo kwandika indirimo akazibika kuko ntaho yari kuzikorera byoroshye ariko ageze muri Kigali atangira gusohora indirimbo nk'uko abitangaza.

Muri  2018 ni bwo urugendo rwe muri muzika rwatangiye. Kuri ubu amaze kugira indirimbo zirenga icumi, harimo izife amashusho 7 n’izo yakoranye n’abandi bahanzi 3 , harimo iyitwa Nzahagera ft Generous 44, Ikinganza ft Mr Kagame ndetse n’iyi nshya Isoni ft Khalfan Govinda. Si, izi gusa kuko yakoze indirimbo zagiye zikundwa n’ababashije kuzumva zirimo: Reka kurira, Byanyabyo, Narabyemerewe, Ntawamenya n’izindi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA “ISONI” YA MAITRE DODIAN FT KHALIFAN 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND