RFL
Kigali

Nigeria: Bombe yahitanye abana batandatu, batanu ni abo mu muryango umwe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/07/2020 22:50
0


Polisi yo muri Nigeriya yatangaje ko bombe yaturikanye abana batandatu bakitaba Imana abandi batanu bagakomereka.



Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020 mu ntara ya Katsina isanzwe ari nayo ikomokamo umukuru w’iki gihugu.

Icyo kibombe cyaturikiye mu karere kitwa Yammama ubwo abo bana bagitoraga bagisanze mu murima w'umuntu, bagatangira kugikinisha batakizi.

Abo bana bari hagati y'imyaka icyenda na cumi n'ibiri, batanu muri abo batandatu bapfuye bose bava mu muryango umwe.

Abayobozi bavuga ko bari gukora ipererza ngo hamenyekane uko icyo kibombe cyageze muri uwo murima w’umuturage.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND