RFL
Kigali

Uncle Austin na Marina babuze mu gitaramo Danny Vumbi yamurikiyemo Album akangurira kwambara neza agapfukamunwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2020 0:07
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Danny Vumbi, yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ya Gatatu yise “Inkuru Nziza” akangurira abaturarwanda kwambara neza agapfukamunwa mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.



Uyu muhanzi yamuritse iyi Album mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, mu gitaramo yakoze yifashishije ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe.

Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe n’umubare munini mu Rwanda.

Vumbi yabanje gukora ibikorwa bitandukanye byo kumenyekanisha iyi Album ye birimo kuyivugaho birambuye mu bitangazamakuru, kuyigurisha mbere y’uko ayishyira ku mugaragaro n’ibindi.

Iyi Album yayigurishaga ibihumbi 100 Frw, gusa kuri ubu iraboneka ku biciro bisanzwe bigurirwaho Album z’abahanzi n'ubwo Danny avuga ko intego bihaye itaragerwaho.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kiririmbamo Bruce Melodie, Uncle Austin, Marina, Mico The Best ndetse na Fireman, gusa ku munota wa nyuma Marina na Uncle Austin ntibabonetse.

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko mu masaha y'umugoroba w'uyu wa Gatanu Label ya The Mane yamenyesheje Label ya Kikac Music Danny Vumbi abarizwamo ko Marina atazaboneka 'ku mpamvu zitabaturutseho'.

Ni mu gihe umuhanzi Uncle Austin we yari arwaye ari nayo mpamvu atabonetse mu gitaramo cya Danny Vumbi. Uncle Austin we yari yakoze n'imyiteguro mbere y'uko umunsi w'iki gitaramo ugera ndetse yakomeje gushishikariza abafana be kureba iki gitaramo.

Danny Vumbi wahinduye uko agaragara ku mutwe, yaserutse yambaye ishati y’ibara ry’umweru, ipantalo y’ibara ry’umukara, amataratara n’ibindi.

Yahereye ku ndirimbo “Ijambo ryawe” yakoranye n’abari bagize itsinda rya The Brothers ryagize ibihe byiza mu muziki w’u Rwanda.

Ni itsinda yaruhiye igihe kinini, yaryandikiye indirimbo n’ibindi bikorwa byatumye rimenyekana ariko buri wese yaje guca inzira ze.

Danny Vumbi ubarizwa muri Label ya Kikac Music yakomereje ku ndirimbo “Murasa” abwira abari bamukurikiye “murasa n’urukundo nta kindi nabagereranya nacyo.”

Yaririmbye kandi indirimbo “Ni uwacu”, Danny Vumbi yayikomeye ku bagabo batatu yabonye bari barandase mugenzi wabo wari ‘waborewe’ ariko bakiyemeza kumutwara.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo “Baragowe” imaze imyaka 5 isohotse.

Ivuga ku kuntu abakobwa bateshwa umutwe n’abasore batangira kubirukaho mu rukundo kuva bakiri abangavu kugeza bashaje.

Danny yanaririmbye indirimbo “Bya bihe” iri mu zakomeje izina ry’itsinda rya The Brothers. Iyi yaracuranzwe karahava! Kuva kuri Radio z’iyo mu misozi kugeza i Kigali ku gicumbi cy’imyidagaduro.

‘Bya bihe’ imaze imyaka 10 isohotse. Kuri shene ya Youtube yitwa Ziggy Fikki imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200.

Uyu muhanzi waririmbye indirimbo “Ntagutura iki?” yavuze ko adashobora kuva ku rubyiniro ataririmbye indirimbo z’itsinda rya The Brothers ari nayo mpamvu yagiye aririmba indirimbo ze n’iz’itsinda yahozemo.

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko yishimiye gufasha Danny Vumbi amurika Album ye ya Gatatu. Yavuze ko ari intambwe nziza kandi afite icyizere cy’uko abarebye iki gitaramo banogewe.

Aba bahanzi bombi baririmbanye indirimbo “Umugozi”-Bruce Melodie avuga ko asanzwe ari inshuti ya Danny Vumbi kandi ko muri ibi bihe bitoroshye kubona umuhanzi umurika Album, bityo ko Danny Vumbi akwiye gukurirwa ‘ingofero’.

Danny Vumbi yaririmbye kandi indirimbo “Yibare”, “Abana babi”, “Ni Danger” n’izindi.

Danny Vumbi yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kwambara neza agapfukamunwa kuko birinda kwandura no kwanduza abandi Coronavirus.

Yababwiye kandi guhana intera hagati yabo igihe cyose bari ahantu hari abantu benshi, kwirinda ingendo zitateganyijwe, gukoresha ikoranabuhanga mu gihe cyose bishyura, gukaraba intoki buri gihe n’ibindi.

Ati “Ntabe ari wowe wanduza abandi. Ntabe ari njyewe uba intandaro yo gukwirakwiza Covid-19."

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuraperi Fireman wanyuze muri Super Level, Tuff Gang n’ahandi.

Ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda kandi bafite amateka yihariye. Uyu muraperi yaririmbye afashwa mu miririmbire n’itsinda Neptunez Band.

Fireman yahereye ku ndirimbo “Ca inkoni izamba” yakoranye n’umuhanzikazi Queen Cha imaze imyaka umunani na “Itangishaka” yakoranye na King James imaze imyaka irindwi isohotse.

Yakurikiwe n’umuhanzi Mico the Best wahereye ku ndirimbo ye “Twembi” imaze umwaka isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 441.

Mico The Best na Danny Vumbi nibo bahanzi bonyine babarizwa muri Label yitwa Kikac Music.

Uyu muhanzi wahatanye mu marushanwa akomeye y’umuziki, yakoresheje ingufu nyinshi ku rubyiniro agaragaza ko afite ku mutima injyana ya Afrobeat.

Yaririmbye kandi indirimbo ye “Igare” imaze iminsi ikunzwe. Ni indirimbo itaravuzweho rumwe bitewe n’uko buri wese yayihaye ubusobanuro ashaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu imaze isohoka, kuri shene ya Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 367.

Umuhanzi Danny Vumbi yamuritse Album ya Gatatu ashyigikiwe n'abahanzi bagezweho

Danny Vumbi yavuze ko atava ku rubyiniro ataririmbye indirimbo za The Brothers

Album ya Danny Vumbi yaguraga ibihumbi 100 Frw mbere y'uko ayimurika

Umuhungu wa muzika! Umuraperi Fireman yongeye kugaragaza ko ashoboye

Fireman yaririmbye indirimbo ebyiri muri iki gitaramo cyo kumurika Album

Kasirye Martin wiyise Mc Tino ni we wari uyoboye iki gitaramo

Umukobwa witwa Tabzz ni umwe mu bagize itsinda rya Neptunez Band

Itsinda rya Neptunez Band ryafashishije Danny Vumbi mu gitaramo yamurikiyemo Album ya Gatatu

Umuhanzi Mico The Best yaririmbye indirimbo ye "Igare" ikunzwe muri iki gihe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND