RFL
Kigali

Impanga zahogoje Kayirebwa! Urugendo rwa Angel na Pamella bafitanye amabanga n’amateka akomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2020 0:03
0


Rimwe cyangwa kabiri watashye ibirori, ubukwe n’ibitaramo wabonye abakobwa beza b’impanga Angel na Pamella baririmba Ikinyarwanda cyumutse bagahuza inganzo bikanogera umubare munini. INYARWANDA twaganiriye n'aba bakobwa badutangariza byinshi ku rugendo rwabo mu muziki.



Birashoboka cyane ko aba bakobwa wabamenya binyuze mu mashusho mato yagiye azengurutswa ku mbuga nkoranyambaga baririmba basubiramo indirimbo z’abanyabigwi mu muziki barimo Cecile Kayirebwa, Kamaliza n’abandi. 

Niba atari aha, ubazi mu mashusho ari kuri shene zitandukanye za Youtube bafasha mu miririmbire Cecile Kayirebwa mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera ahantu hatandukanye.

Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye inganzo yabo yagutse ku myaka 12, bakunda gakondo kugeza n’ubu bituma batifuza gushaka akandi kazi uretse kuririmba.

Ni impano bisangije mu muryango bavukamo, dore ko nta wundi babikoramo bituma bifuza kubiraga abazabakomokaho.

Nk’impanga bakuze basangira buri kimwe, yewe bahuje n’imico-Ibi byatumye nyina agurira buri umwe kandi mu gihe kimwe, niba ari inkweto birumvikana yagombaga kugura imiguru ibiri.

Bize ku bigo bimwe; amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Bitewe n’uko bafashanyaga mu masomo, byatumaga bose bisanga mu myanya y’imbere bombi bagahembwa na nyina.

Angel yagiraga amahane cyane bigatuma Pamella akubitwa mu buryo nawe atazi yabaza umukubise akamubwira KO ari kumwishyura, nyamara yamwibeshyeho azi ko ari Ange.

Bakiri bato barasaga cyane. “Kuko natwe twarebaga amafoto ntitwitandukanye”-Byavuzwe na Pamella.

Aba bakobwa bafitanye amabanga atazwi na benshi. Nka Pamella, iyo umurakaje “akubwira ijambo rimwe ukazamara umwaka wose uritekerezaho”-Byavuzwe na Ange.

Ni mu gihe Ange we agira amahane ku buryo umukoshereje ukaguma hamwe wahura n’ibibazo.

Angel na Pamella batangiye gukorera amafaranga yo kubyina no kuririmba mu bukwe guhera mu mashuri yisumbuye babifashijwemo n’uwari ashinzwe imyitwarire yabo.

Bavuga ko amafaranga ya mbere bayaguzemo ‘Fanta’ n’amandazi ubundi barizihirwa. Nta ndirimbo zabo bwite uzi, uretse iyo baherutse gusohora yitwa “Rusengo”. Nayo nta cyumweru iramara ku mbuga zicururizwaho umuziki.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'IMPANO ANGE NA PAMELA


Baririmbye mu bukwe mu birori n’ahandi bakoresha indirimbo za Kayirebwa n’iz’abandi badatekereza gukora izabo bitewe n’uko babonaga ko bazakuramo inyungu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Angel na Pamella bavuze ko abantu benshi bagiye babasaba gusohora indirimbo zabo bwite ariko ntibabikore bitewe n’uko “ahari igihe cyari kitaragera.”

Kudakora indirimbo zabo bwite ngo byanavaga ku bantu bababwiraga ko bazi kuririmba neza, bikiyongeraho no kuba bararirimbaga indirimbo z’abandi bahanzi bakishyurwa.

Ngo igihe cyarageze bamwe mu bafana babo batangira kubasaba gusohora indirimbo zabo bababwira ko bashobora kugera kure bashingiye ku kuba bafite izina rizwi kandi ryavuye mu kuba bararirimbye mu bukwe n’ahandi.

Bavuze ko gutinda gusohora indirimbo bitatewe n’uko babuze amafaranga yo kuyishyura ahubwo ngo igihe cyari kitaragera.

Bavuze ko na Cecile Kayirebwa ubwe yasabye batangira gusohora indirimbo ntibahita babikora, ariko muri iki gihe cya Covid-19 yongera kubatera ishaka bahita bakorana indirimbo izaosohoka mu minsi iri imbere.

Bati “Twarabyifuzaga natwe ubwacu ariko aza kutubwira at inti ‘murabona ko Covid-19 yamfatiye aha simva aha mudasohoye indirimbo. Ntabwo bishoboka. Natwe tuti rero urayijyamo.

Angel avuga ko gakondo yabaryohanye ku buryo yigeze no kureka akazi bitewe n’uko bamusabaga gukora buri wa Gatandatu kandi bafite ibiraka by’ubukwe.

Angel na Pamella bavuze ko bahuye na Cecile Kayirebwa ubwo habaga amarushanwa yo guhitamo abazamufasha kuririmba mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda. 

Bavuze ko bamukundaga bataramubona; bahuye biba ibindi bindi. Ange ati “Twaririmbye ‘Marebe atemba amaribori’. Turi kuririmba tujya kubona amarira ari gushoka! Pamella ati turabikoze.” Angel avuga ko kuva icyo gihe bakomeje gufatanya nawe kugeza ubu.

Pamella yavuze ko byari ibihe byiza kuri bo, ndetse ngo bashimishije no gusangira urubyiniro na Kayirebwa bakunze igihe kinini. Ati “Kumva ijwi rye twihuriye n’icyo kintu cyanshimishe n’ubu sinjya mbimenyera.

Angel yavuze ko bahuje mu miririmbire na Kayirebwa, ku buryo byamushishije cyane dore ko yateraga buri ndirimbo yabo agasanga barayizi.

Pamella avuga ko iki gitaramo baririmbanyemo na Kayirebwa cyabongereye ibiraka byo mu bukwe, bibasigira kwitekerezaho no gukomeza inzira batangiye. Yavuze ko bafite indirimbo nyinshi zanditse biteguye gushyira hanze harimo n’imaze igihe bakoranye n’umuhanzi Umutare Gaby.

Angel&Pamella batangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zabo bwite nyuma yo kumenyakana basubiramo iz'abandi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND