RFL
Kigali

Caitlyn Jenner yatangaje ko ashaka kuzaba Visi Perezida wa Kanye West mu matora azaba muri uyu mwaka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:17/07/2020 18:10
0


Nyuma y'uko Umuraperi Kanye West atangaje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo uyu mwaka, Caitlyn Jenner yatangaje ko yandikiye Kanye West umusaba kuzamubera Visi Perezida.



Caitlyn Jenner wahoze yitwa William Bruce mbere y'uko yihinduza igitsina, ibizwi nka “Transgender”. Yabaye umugabo wa Kris Jenner nyina wa Kim Kardashian (umugore wa Kanye West) kuva mu 1991 baza gutandukana mu 2015. 

Caitlyn Jenner uretse kuba yaramenyekanye cyane mu kiganiro cy’umuryango w'aba Kardashians cyitwa “Keep Up with the Kardashians” mu mwaka wa 1976 yari umwe mu bahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino ya Olempike yabereye Montreal muri Canada, akaba yaratwaye n’umudali wa zahabu.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru TMZ yatangaje ko yandikiye Kanye West amusaba ko bazafatanya mu matora maze akazamubera Visi Perezida ubwo yazaba atsinze amatora. 

Ku myaka ye 70 y’amavuko Caitlyln Jenner yavuze ko ashaka kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yifuza kuzafatanya na Kanye West aramutse atsinze amatora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Caitlyn

Ubwo uyu ubwo mugore wahoze ari umugabo bamubazaga niba azatora Kanye West mu matora ataha yagize ati: ”Naramwandikiye ndamubaza nti: Wakwemera ko nkubera Visi Perezida? Yaba ari ikipe idasanzwe!” Umunyamakuru yahise amubaza niba ibyo yasabaga Kanye west yari akomeje koko, niko kumusubiza ati:”Tuzaba tureba uko bizagenda!”.

Caitlyn and kanye

Caitlyn Jenner yifuza kuzaba Visi Perezida wa Kanye West naramuka abaye Perezida wa Amerika

Kugeza ubu Kanye West w’imyaka 43 y’amavuko yatangaje ko yamaze gutanga ibisabwa byose kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abahatanira umwanya wa Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu mugabo yatunguye isi yose muri uku kwezi turimo ubwo yatangazaga ko agiye guhatanira kuba Perezida wa Amerika, ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa 4 Nyakanga 2020, ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizihizaga umunsi w’ubwigenge.

Nyuma yo gutangaza ko agiye kwiyamamaza ibyamamare bitandukanye byatangaje ko bimushyigikiye aha harimo umugore we Kim Kardashian, umuherwe Elon Musk nyiri kompani ya Tesla na Space X, abandi twavuga harimo n’umuraperi mugenzi we 2 Chainz.

kanye and Elon

Umuherwe Elon Musk nawe ni umwe mu bashyigikiye Kanye West mu matora

Mu minsi micye ishize muri iki cyumweru turimo, hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yavugaga ko Kanye West yaba agiye gukuramo kandidatire ye mu matora, gusa nubwo ibi byavuzwe uyu mugabo yaje kugaragara muri leta ya Oklahoma atanga ibisabwa byose ngo abashe kwiyamamaza mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Src: Mirror  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND