RFL
Kigali

Umukobwa wa Mandela, Zindzi yashyinguwe muri Afurika y'Epfo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/07/2020 18:14
0


Kuri uyu wa Gatanu, Zindzi Mandela, umukobwa muto wa Perezida wa mbere w’Abirabura muri Afurika y'Epfo akaba n’icyamamare mu kurwanya ivanguramoko nyakwigendera Nelson Mandela, yashyinguwe muri Afurika y’Epfo.



Umukobwa wa Mandela na Winnie Madikizela-Mandela, yari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo muri Danimarike igihe yapfaga, ibi bikaba byarahuriranye n'isabukuru y'impanuka y'imodoka yahitanye ubuzima bw'umuhungu we wa mbere mu myaka 51 ishize.

Umuryango we wavuze ko yipimishije coronavirus ku munsi yapfiriyeho ku wa mbere, ariko bari bagitegereje ibisubizo. Mu ijoro ryo ku wa Kane ni bwo Perezida Cyril Ramaphosa yashimiye umuryango wa Mandela ku kuba bashyize hanze amakuru y’uko Zindzi yabanje kwipimisha coronavirus mbere yo gupfa.

Afurika y'Epfo ubu ni igihugu cya gatandatu ku isi cyibasiwe cyane na coronavirus aho abantu 324.221 banduye naho abagera ku 4,669 bamaze kwicwa nayo. Zindzi yashyinguwe iruhande rwa nyina wapfuye mu myaka ibiri ishize mu irimbi ry’i Fourways, mu Majyaruguru ya Johannesburg.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Julius Malema, yashimye Zindzi kubera uruhare yagize mu kubohora Afurika y'Epfo ingoyi ya Apartheid ati” Zindzi yakuze mu gihe se yari afunzwe n'ubutegetsi bwa Apartheid imyaka 27, Yari umunyamwete mu ishyaka ry’urubyiruko nyafurika (ANC).

Src: France 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND