RFL
Kigali

NayPolly; Umubyeyi w’abana 4 yinjiye muri muzika yibutsa abashakanye kubahana - VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/07/2020 12:56
0


Ni kenshi cyane uzasanga umuntu agira impano ariko akayihuza n’ubuhamya bwe akabinyuza mu ndirimbo. Umuhanzikazi NayPolly asangiza abandi ubuhamya bw’ukuntu amaranye imyaka 10 n’umugabo we nta makimbirane abaranga, ibi akabikora yifashishije indirimbo z’urukundo.



Nayituriki Apolonie (NayPolly) umuhanzikazi utarazamura izina rye ku ruhando rwa muzika cyane, ni umubyeyi w’abana bane winjiye mu mwuga wo kuririmba urukundo. Abantu benshi ntibumva uburyo umubyeyi w’abana bane yabishobora dore ko muri muzika Nyarwanda umaze gushinga urugo acika intege umuziki we ugacyendera mbese bishobora bake.


Inyarwanda.com twerekeje mu Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge tuganira n’umubyeyi ufite abana 4 wiyemeje gufatanya inshingano z’urugo no kuririmba. Yadusangije ko umugabo we ari we wamwise NayPolly impine y’amazina ye ashingiye ku ijwi rye n’uburyo ngo yumvaga azi kuririmba amuhatira kuyoboka umwuga.

NayPolly yagize Ati: “Mu buzima busanzwe njye nikundira kuririmba cyane, akenshi iyo ndi mu mirimo indirimbo zintera imbaraga sindambirwe cyangwa ngo numve naniwe.” NayPolly ashimira umugabo we bakundana cyane umushyigikira mu bya muzika.


Yahamirije umunyamakuru ko yiyemeje kuririmba urukundo ashingiye ku buhamya bwe bw’igihe cy’imyaka 10 irenga ashyingiwe, akaba atararebana igitsure n’umugabo we. Ku ruhande bw’ubutumwa yibandaho aririmba yavuze ko indirimbo ze zigamije kwibutsa abashakanye kubahana, gukundana no kwizerana bihoraho.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MY SUPER YA NAYPOLL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND