RFL
Kigali

“Ishyano ry’ikibero”, filime irimo Jay Polly ivuga uko gucana inyuma bisenya umuryango-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2020 10:32
0


Super Amini yatangiye gusohora amashusho ya filime y'uruhererekane yise “Ishyano ry’ikibero”, ivuga byihariye uko ubwiza bw'ikibero buganisha ku buraya n'ubwomanzi bigashyira iherezo ku muryango wari wunze ubumwe.



Iyi filime “Ishano ry’ikibero” igeze kuri episode 6 kuri ‘season’ ya mbere. Impuzandengo ya buri gace ni hagati y’iminota 05 na 20’.

Ni filime yifashishijwemo abakinnyi batamenyerewe mu ruganda cinema uretse umuhanzi Tuyishime Joshua [Jay Polly] usanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Irimo abakinnyi nka Niyombikesha Chantal [Mama Tanasha], Karengera Jean de Dieu [Papa Tanasha], Niyonshuti Clementine, Isimbi Marie [M. Covhila], Jay Polly akina yitwa Ruferedi, Shaffy akina ari umuzamu yitwa Cyanzekwana, Nizeyimana Amani ukina ari gafotozi n’abandi.  

Nyandwi Alexis wanditse iyi filime yabwiye INYARWANDA, ko ashaka kugaragaza ubuzima imwe mu miryango y’iki gihe ibayemo bitewe n’ibyo inyuramo ahanini bitewe n’ingeso y’umwe mu bawugize.

Avuga ko iyi filime ishushanya ubuzima bw'umuryango ufite ubutunzi ariko kubera kubura imishyikirano n'ibiganiro hagati y'abawugize bikarangira umuryango usenyutse.

Nyandwi avuga ko umugabo muri iyi filime yigira ntibindeba mu rugo rwe agaharira inshingano zose umugore we, agakoresha inguzanyo ya Banki mu gushakisha umunezero wo gushimisha umubiri we.

Ibi byokama n’urubyaro rwe mu buryo nawe atazi bitewe n’uko babahaye uburere bujenjetse.

Yavuze ko yahisemo Jay Polly kugira ngo amufashe gutambutsa neza ubu butumwa bitewe n’uko afite umubare munini w’abantu bamuzi.

Yagize ati “Namuhisemo nk'umuntu mbona ukunzwe cyane n'abanyarwanda benshi kuburyo yamfasha gutambutsa ubutumwa ku kuburyo bworoshye.”

Nyandwi yavuze ko ibitekerezo bya benshi bimubwira ko bashimye iyi filime kandi ko bazarushaho kuyinoza kugira ngo izanogere benshi.

Umuraperi Jay Polly ni umwe mu bakinnyi b'imena ba filime "Ishyano ry'ikibero"

KANDA HANO UREBE AGACE KA GATANDATU KA FILIME "ISHYANO RY'IKIBERO" IGARAGARAMO JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND