Airtel Rwanda
Kigali

Umujyanama wa Diamond agiye guhatanira kwinjira mu Badepite ba Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2020 9:21
0

Umujyanama w’umuhanzi Diamond Platnumz, Babu Tale yatangaje ko aziyamamariza umwanya mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ahagarariye agace ka Morogoro mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2020.



Ubusanzwe yitwa Hamisi Shaban Taletale azwi kandi nka Babu Tale, ni umwe mu bashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Wasafi ibarizwamo abahanzi bafite ibikorwa bifatika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. 

The Standard yanditse ko Babu Tale yamaze gufata impapuro zimwemerera guhatanira umwanya w’ubudepite mu Inteko azikuye mu gace ka Morogoro aho ishaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) rikorera.

Diamond Platnumz yavuze ko yizererera mu buyobozi bwa Babu Tale ashingiye ku ntera amugejejeho n’abandi bahanzi.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko nta gushidikanya ko Babu Tale azita ku baturage ba Morogoro, ndetse ko azamushyigikira kugeza ku munota wa nyuma.

Yagize ati “Nta gushidikanya ku buyobozi bwawe kuko nzi neza aho ungejeje, Wasafi ndetse n’abandi bahanzi baje nyuma yanjye. Abatuye muri Morogoro bazaba batekanya mu biganza byawe.”

Akomeza ati “Umuryango wa Wasafi ndetse nanjye ubwanjye turagushyigikiye mu rugendo rwo guteza imbere agace ka Morogoro dufatanyije na Perezida John Pombe Magufuli.”

Mushiki wa Diamond, Queen Darlin yashimye Babu Tale ku bw’intambwe nziza yateye yo kwinjira muri politiki kandi ko amwitezeho gutanga umusaruro ashingiye ku muhate we.

Babu Tale afashe iki cyemezo nyuma y’uko hashize iminsi mike apfushije umugore we Shamsa Tale [Shammy] witabye Imana amaze igihe gito afashwe n’uburwayi.

Babu Tale yemeje ko ashaka kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND