RFL
Kigali

Ishimwe rya Jean François UWIMANA umaze imyaka 9 ari Padiri: Abamusengeye bose yabatuye indirimbo ye 'Tu es la vie'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2020 18:58
0


Hari ku itariki nk'iyi mu myaka 9 ishize ubwo UWIMANA Jean François yabaga Padiri muri Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Nyundo. Nyuma y'imyaka 9 amaze ari Padiri, UWIMANA Jean Francois usanzwe ari n'umuhanzi mu muziki usingiza Imana, arashima cyane Imana yamushoboje akanashimira abantu bose bamusengeye.



Padiri Uwimana uri kubarizwa mu Budage yabwiye INYARWANDA ko ahabwa Ubupadiri byari ibirori bikomeye. Yavuze ko muri iyi myaka 9 ishize, urugendo rutari rworoshye kugeza n'uyu munsi, gusa arashima Imana ikomeje kumushoboza. Avuga ko agerageza gushyiramo imbaraga, gusa nanone akazirikana ko amasengesho y'abakristo barimo n'abo atazi nayo ari mu byamugize uwo ari we uyu munsi. Yabasabye gukomeza kumusengera.


Hashize imyaka 9 UWIMANA abaye Padiri

Padiri Uwimana wiyemeje kuririmbira Imana mu njyana zikundwa n'urubyiruko zirimo Hiphop, Reggae n'izindi yagize ati "Aujourd'hui le 16/07 ni bwo nabaye Padiri (Ordonné prêtre à Nyundo). Nabuhawe na Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, Samedi le 16/7/2011. Byari ibirori. N'ubwo Imana ari yo ingejeje aha nanjye nkagerageza gushyiramo akabaraga ariko n'amasengesho y'abakristu abenshi ntanazi".

Ati "Ba bakecuru baba bari ku mavi badusabira twe twirukanka, ayo masengesho nayo yarankomeje kandi aracyamfasha bakomeze bansabire Imana inyongerere imbaraga nanjye nkomeze kubafasha twese tuzatahe mu ijuru ntawisigaye". Yavuze ko abamusabiye bose ku Mana abatuye indirimbo ye yitwa 'Tu es la vie' (Uri ubuzima) iri mu rurimi rw'Igifaransa.

Yagize ati "Akaririmbo Tu es la vie ngatuye rero abakunzi banjye bose, abumva Français bo ni munange ariko n'abandi banyereze urukweto tu. Imana ni yo buzima, urukundo, n'ubwo afite igitinyiro cyinshi, iradukunda cyane nk'umubyeyi. Ntacyo twayiburana". Padiri Uwimana yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo ateganya gusohora vuba izindi nshya zitandukanye. Akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Gusenga, Nyirigira, Twigendere n'izindi.

Uwimana arashima Imana yabanye nawe kuva abaye Padiri kugeza uyu munsi

REBA HANO 'TU ES LA VIE' PADIRI UWIMANA YATUYE ABAKUNZI BE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND