RFL
Kigali

Weasel yashyize avuga umubare w’abana amaze kubyara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 16:57
0


Hashize imyaka itari mike mu itangazamakuru bivugwa ko umuhanzi Weasel ahagarariye abandi bahanzi mu kugira umubare munini w’abana amaze kubyara ku bagore batandukanye.



Ubwo umunyarwandakazi Miss Teta Sandra yibarukaga imfura ye na Weasel, bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda, byavuze ko uyu mwana abaye uwa 37 kuko bivugwa ko yabyaranye n’abagore 25. 

Mu kiganiro na NBS TV, Weasel yavuze ko imibare itangazwa y’abana yabyaye atari ukuri ahubwo ko kugeza ubu afite abana bane yabyaranye n’abagore batandukanye.

Yavuze ko ahubwo Mowzey Radio witabye Imana amurusha umubare w’abana yabyaye, ariko ko nawe ateganya kubongera mu minsi iri imbere.

Ati “Ntabwo mfite abana benshi nk’uko abantu benshi bakunze kubivuga. Bivugwa bitewe n’uko hari abantu babifata uko bakabiteramo urwenya, ari nayo mpamvu nanjye mbihorera."

Akomeza ati "Mvugishije ukuri, mfite abana bane. Ikindi ni uko Mowzey Radio afite abana benshi kundusha ariko nanjye ndatekereza uko nabongera.”

Weasel avuga ko abavuga ko afite abana benshi babihera ku mafoto asangiza abafana be y’abana b’abavandimwe. Ngo benshi babyuririraho bakavuga ko abo bana ari abe kandi atari ukuri. Ati “Ariko ubanza biterwa n’uko abo mu muryango twese dusa.”

Mu 2019, nyina wa Weasel yatangaje ko abazukuru azi ari bane kandi ko bajya bamusura mu biruhuko bikuru. Uyu mubyeyi yavuze ko bahamagaye abagore bose bivugwa ko babyaranye n’umuhungu we, ntihagira ukandagiza ikirenge mu rugo rwe.

Sandra Teta ari muri Uganda kuva mu 2018, aho yakoze imirimo irimo kwamamaza akabari ka Hideout Bar&Lounge gasohokerwamo n’abo mu muryango wa Mayanja umuhanzi Weasel avukamo.

Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 babishimangira ubwo Weasel yamwifashishaga mu mashusho y’indirimbo “Guwoma”.

Weasel yahoze ari mu itsinda rya “Goodlyfe” n’umuhanzi Radio witabye Imana. Ni umuvandimwe w’umunyabigwi mu muziki wa Uganda Jose Chameleone wakunzwe mu ndirimbo “Badilisha.”

Weasel yatangaje ko kugeza ubu afite abana bane kandi ko ateganya kubongera

Miss Teta Sandra ari mu rukundo na Weasel kuva mu 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND