RFL
Kigali

U Bwongereza bwavuze ko u Burusiya bwagerageje kwiba amakuru arebana n’urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/07/2020 16:38
0


Urwego rw’ u Bwongereza rushinzwe iby’umutekano urebana na murandasi (National Cyber Security Center—NCSC), kuri uyu wa Kane rwatangaje ko u Burusiya bwageregeje kwiba amakuru y’ubushakashatsi arebana n’urukingo rwa covid-19, ndetse n’indi miti. Ibi, byakozwe mu bitero bikorerwa kuri murandasi (internet) mu bice bitandukanye.



Inyandiko yashyizwe ihagaragara ihuriyeho u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yagaragaje ko ibitero bikorerwa kuri murandasi byakozwe n’itsinda APT29, nanone rizwi nka ‘Cozy Bear’. Iri tsinda bivugwa ko ryakoze ibyo bitero, ibi bihugu byanavuze ko ryakoraga ku ruhare rw’ ubutasi rw’ u Burusiya.

Paul Chichester, Uhagarariye imikorere muri NCSC, yatangaje ko bamaganye ibikorwa nk’ ibyo by’ ibitero byibasira akazi gakomeye karimo gakorwa mu guhangana n’ icyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Bwongereza, Dominic Raab, yavuze ko bitemewe habe na gato kuba ubutasi bw’ u Burusiya bwakibasira imirimo iri gukorwa kuri iki cyorezo.

Minisitiri Raab, anavuga ko n’ ubwo abandi barimo bahatiriza gushyira imbere imyitwarire yo kwikunda, u Bwongereza ndetse n’ ibihugu bihuje umugambi, ko bizakomeza imirimo ikomeye yo kurengera Ubuzima bw’ isi, ko ndetse bazakora n’ ibishoboka ngo abo bafatanyije n’ abakora ibyo bitero babiryozwe.

NCSC yakomeje ivuga ko iri tsinda (APT29) rishobora kuba rigikomeje ibyo bitero, cyane cyane ku bigo bifite aho bihurira n’ ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid-19.

Muri Gicurasi u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari byatangaje ko abakora ibitero byo kuri murandasi bazibasira ibigo—ibikorera muri ibyo bihugu ndetse no hanze ya byo—byaba bifite aho bihurira n’ urukingo rwa Covid-19. Gusa, ntabwo byari byarigeze kugaragara ko u Burusiya bubirimo.

Abarenga miliyoni 13.7 mu isi bamaze kwandura covid-19, mu gihe 587,920 bitabye Imana. Imibare kuba izamuka, ntabwo haraboneka urukingo cyangwa se umuti ku banduye covid-19, n’ubwo ibigo birenga 100 biri muri urwo rugendo.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND