RFL
Kigali

Dr Scientific yahuje imbaraga na Adjobalove uri mu bahanzi bakomeye i Burundi bakorana 'Stay together'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2020 16:17
0


Sibomana Jean Bosco {Dr Scientific} yashyize hanze indirimbo nshya 'Stay together' yakoranye na Nduwimana Ismael {Rasta Adjobalove} umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy'u Burundi. Iyi ndirimbo yabo irimo ubutumwa bwamagana ivanguraruhu rikorerwa Abirabura.



Dr Scientific avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya, yabwiye INYARWANDA ati "Indirimbo yitwa 'Stay together', twakoze mu lnganzo y'ubuhanga duhanga iyi ndirimbo twamagana ivanguraruhu abazungu bakorera abirabura. Twahimbye amagambo yuje ubuhanga bwa gihanga mu nganzo ya nyir'inganzo nk'abavanganzo ba rugira. Rugira wa twese ni wowe Jambo ry'ukuri."

Yasabye abatuye Isi kurangwa n'urukundo ndetse n'ubumuntu bagafashanya na cyane ko bose ari bene Adamu. Ati "Icyo ndi gusaba abatuye isi ni ukugira urukundo n'ubumuntu tugafashanya twese kuko turi bene Adamu ikiremwamuntu aho kiva kikagera, kandi duhumeka umwuka umwe, tuva amaraso amwe hari icyo bivuze cyane, twagatarije umugozi umwe".

Yunzemo ko amakimbirane n'umwiryane bigomba guhagarara. Ati "Twamagane amacakubiri, ukwikunda guhemukirana, amakimbirane, umwiryane bigomba guhagarara. Icyo twagakoze nk'abatuye isi: ni uko twakemera ubuntu bw'Imana bukadutsindishiriza. Tugire urukundo nu'bumuntu lmana izaturwanirira tuzatsinda ku bw'impuhwe zayo". Dr Scientific asohoye iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyo yise 'Karibu kwa Yesu'.


Dr Scientific yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b'umuziki we

Dr Scientific amaze imyaka irenga 7 mu muziki. Amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo n'izo yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare nka Jay Polly, Ama G The Black n'abandi. Iyo yandika indirimbo ze, yibanda cyane ku butumwa bwubaka umuryango mugari akanaririmba ku rukundo, imibanire y'abantu babiri bakundana by'ukuri ndetse no ku iterambere ry'igihugu. Ni umuhanzi akaba n'umuganga mu ivuriro ry'Imiti Gakondo Nyafrika.

Nduwimana Ismael {Rasta Adjobalove} wakoranye indirimbo na Dr Scientific ni umuhanzi ukomoka i Burundi ariko uba mu Rwanda nk'impunzi. Aherutse kubwira Bwiza Tv ko ashimira byimazeyo Leta y'u Rwanda uburyo ifata neza impunzi. Yaragize ati "Bamwe ntibajya bemera ko ndi impunzi kuko babona nsa neza, igihugu kidufata neza". Nubwo hashize imyaka 7, Adjobalove aracyashengurwa n'ibyuma bye yambuwe ashinjwa kubyiba.


Ibyo byuma bya muzika Rasta Adjobalove abigereranya n'imbunda y'umusirikare ku rugamba. Icyo gihe yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda, yamburwa ibyuma bye bya muzika ku busabe bwa Polisi y'u Burundi yamushinjaga ubujura, gusa we avuga ko yarenganye rwose. Avuga ko icyabiteye ari uko yari yanze kwamamaza abanyapolitike b'i Burundi, we akabasobanurira ko umu Rasta ataririmba inyungu z'umuntu ku giti cye ahubwo ko aririmba inyungu z'abantu bose muri rusange.


Dr Scientific na Rasta Adjobalove bakoranye indirimbo yamagana ivanguraruhu rikorerwa Abirabura

UMVA HANO INDIRIMBO 'STAY TOGETHER' YA DR SCIENTIFIC FT ADJOBALOVE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND