Airtel Rwanda
Kigali

Umunyarwanda Deo Salvator yitabiriye ihuriro ririmo abacuranzi bashinze inganda zikora gitari Ed Sheeran akoresha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 15:22
0

Umunyarwanda Deo Salvator yitabiriye ihuriro “Acoustic Fingerstyle” ryamuhuje n’abacuranzi ba gitari bakomeye ku Isi.



Iri huriro riba buri mwaka rigahuza abacuranzi ba gitari akusitike barenga 70 harimo ibikomerezwa muri urwo ruhando.

Iri huriro ryatangiye ku wa 10 Nyakanga rizarangira ku wa 2 Kanama 2020.

Iri huriro ubusanzwe ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigategurwa n’umucuranzi Thomas Leeb rigaterwa inkunga n’uruganda rukora gitari zitwa Lowden.

Deo Salvator yaganiriye na Thomas bavugana uburyo baha umwanya bamwe mu bagize itsinda rya “Fingerpickers in Africa” bakaba bakwigira hamwe n’abandi banyamwuga bakanongera umubano hagati y’abacuranzi bo hanze y’Africa n’abayituye.

Bahisemo abacuranzi bane barimo Nganji Arnaud wo mu Burundi, Godwyn muri Nigeria, Ricky Lace muri Nigeria hamwe na Deo Salvator ubahagarariye. 

Ni ihuriro riri kubera kuri murandasi rizamara ibyumweru bitatu, aho abacuranzi babigize umwuga muri gitari akusitike bungurana ibitekerezo.

Muri iri huriro harimo abacuranzi bakomeye nka Don Ross, Petteri Sariola, Pino Forastiere, Mike K J Dawes, Newton Faulkner, Lowden Guitars, Thomas Leeb n'abandi benshi.

Thomas Leeb ni we washinze akaba anategura iri huriro n'umunyamigabane muri kompanyi ikora gitari zitwa Lowden.

Don Ross yatwaye igihembo cya National Fingerstyle Championship inshuro ebyiri, Album ye “Huron Street” yageze mu icumi za mbere mu ruhando rw’umuziki ugezweho.

Petteri Sariola yatsindiye ibihembo bitandukanye. Newton Faulkner yatsindiye igihembo cya ‘double platinum’ mu Bwongereza ari naho album ye yabaye mu zambere mu 2017.

Mike Dawes yahawe ibihembo by'umucuranzi mwiza wa gitari akusitike ku isi hose inshuro ebyiri.

George Lowden yashinze akaba anakuriye uruganda rukora gitari zamamaye ari nazo Ed Sheeran acuranga.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deo Salvator yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ku rugendo rwo gusakaza uburyo bwo gucuranga gitari bwitwa “Fingerstyle” ku mugabane wa Afurika.

Akomeza avuga ko ari ishema kandi akizera ko ari amateka byongeye yishimira ko ari gukorwa harimo uruhare rw'umunyarwanda.

Agira ati “Igihe “Fingerstyle” yamenyekanye cyane muri Afurika igatunga abayikora nzaba nezerewe, imwe mu ntego zanjye zizaba zigezweho kandi nzishimira umusanzu natanze ku butaka mvukaho"

Salvator aherutse gusohora Album yise “Life Within Vol I” ikaba ari album y’indirimbo za gitari itarimo amajwi y’abaririmba.

Iyi Album iriho indirimbo imwe yakoranyeho n’umuhanzi Peace Jolis aho aba yikiriza gitari mu rusobe rw’amajwi anogeye amatwi, hakabaho n’umuvugo umwe.



Umucuranzi wa gitari akusitike Mike Dawes wahawe ibihembo bikomeye mu bacuranzi

Umunyarwanda Deo Salvator yitabiriye ihuriro ry'abacuranzi ba gitari bakomeye ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND