RFL
Kigali

Niba umugore wawe afite iyi mico, ntuzamwiteshe ni wowe yaremewe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/07/2020 16:11
0


Umugore utunganye ni ugushimira ku giti cye, kuri benshi bibwira neza ko umufatanyabikorwa mwiza ari umwe ugukunda bidasubirwaho kandi akakubaha, bibwira kandi ko umufatanyabikorwa mwiza ari ufite n'indangagaciro n'imyitwarire myiza.



Muri iyi nkuru, nta yandi mananiza, uraza gusobanukirwa neza ukuntu umugore wawe ari wowe yaremewe bitewe n’imyitwarire ye kuri wowe. 

Yizera ko uri umunyembaraga ibihe byose: Ashyira hejuru kandi akaguha icyubahiro cyinshi, ahora agutera inkunga yo kwihatira kugera ku ntego zawe. Niba ari ko biri, ni uko akwizera kandi icyo ni igihamya gikomeye cy'urukundo agukunda.

Araguhangayikira cyane: Iyo mutari kumwe usanga ahangayikishijwe no kumenya niba umeze neza, niba ufite umugore nk’uyu, warahiriwe.

Yishimira kugutega amatwi: Niba umugore wawe ashishikajwe n’ibyo uvuga  akaba yifuza guhora yumva uvuga ibyiyumvo byawe n’ibitekerezo byawe ndetse akagusubiza iyo bibaye ngombwa ntaguce mu ijambo, waratomboye, uwo mugore ni wowe yaremewe ntazagucike.

Ahora yiteguye kukwitaba igihe cyose umukeneye: Byaba ari ukuganira cyangwa se igihe habaye ikibazo runaka aba yiteguye kukuba hafi, azi ko urukundo ari ugukorera hamwe kandi igihe wamuhamagarira cyose kuri telephone aba yiteguye.

Ni inyangamugayo: N'igihe uri mu buribwe bukabije, umukunzi wawe ahora avuga icyo atekereza arashaka gutuma ukura ku ngingo zose, arakwubaha cyane kandi ntakunda kugushukashuka nubwo rimwe na rimwe biba byiza ahubwo akubwiza ukuri nk'uko kuri.

Arakwizera: Ntabwo ari inyangamugayo gusa, ahubwo atekereza ko ari ko nawe uri ntiyifuza kukubaza byinshi kuko akwizeye kandi yizera ubunyangamugayo bwawe, niba ufite umugore umeze gutya wahiriwe n’urushako.

Ntajya ashaka kwihindura uko atari: Anezezwa n’uko ari kandi ntashidukira ibyo abonye byose, iyo umuhaye yakira icyo.

Yubaha inshuti zawe: Mu gihe cy'ubutumire, umukunzi wawe ashaka gushimisha inshuti zawe, aba yishimye, amwenyura kuko akubaha kandi azi icyo abo bantu bakumariye. Ntazashaka guhatana nabo kuko afite icyizere muri we no mu rukundo rwawe.

 Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND