RFL
Kigali

Kanye West yatanze bimwe mu bisabwa ngo yemererwe guhatanira kuyobora Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 10:20
0


Umuraperi Kanye West yateye intambwe ya mbere imuganisha ku kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe hari hari amakuru avuga ko ‘yabihagaritse’.



Uyu muraperi w’imyaka 43 y’amavuko yagejeje bimwe mu bisabwa kuri Komisiyo y’amatora [FEC], ngo yemererwe guhatana na Perezida Donald Trump na John Biden mu matora azaba mu Ugushyingo 2020.

TMZ yanditse ko Kanye West yujuje urupapuro rwa mbere rugaragaza ko Kenya West ari umukandida mu matora yo mu 2020 rukanagaragaza ikipe y’abazamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Muri aya matora Kanye West azaba ahagarariye BDY bivuze “Birthday Party”.

TMZ ikomeza ivuga ko hasigaye ko Kanye yuzuza urupapuro rwa kabiri rugaragaza ko afite kandi azakoresha atari munsi y’amadorali ibihumbi 5 mu bikorwa byose byo kwiyamamaza.

Ku wa 04 Nyakanga 2020 nibwo Kanye Omari West [Kanye West] yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, atangaza ko agiye guhatana mu matora yo kuyobora Amerika, avuga ko Abanyamerika bagomba kugera ku isezerano ryabo bizera Imana.

Yagize ati “Tugomba kugera ku isezerano rya Amerika twizera Imana, duhuza icyerekezo tunubaka ejo hazaza. Nzahatanira umwanya wa Perezida wa Amerika.”-Ubutumwa bwe yabuherekeresheje hashtag #2020vision.



Umuherwa utunze za miliyari z'amadorali Elon Musk, yabwiye Kanye West ko amushyigikiye mu matora

Kanye West yagiye kuri Komisiyo y'Amatora gutanga bimwe mu bisabwa kugira ngo yemerewe guhatanira kuyobora Amerika

Mu bihe bitandukanye, Kanye West yumvikanye yita Perezida Donald Trump "umuvandimwe we"

Kanye West ubu aritegura guhatana mu matora n'uwo yita "umuvandimwe we" anavuga ko bateye kimwe "muri kamere" yabo

Kim Kardashian yagaragarije umugabo we Kanye West ko amushyigikiye mu rugendo rushya yatangiye

Kanye West ntagomba gukoresha arenga amadorali ibihumbi 5 mu bikorwa byo kwiyamamaza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND