RFL
Kigali

U Burusiya: Umusore w’imyaka 20 yashakanye na mukase wamureze igihe cy'imyaka 10

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/07/2020 16:36
0


Ni kacye cyane usanga habaho gutandukana hagati y’abashakanye nyuma umwe muri bo agakomereza ubuzima bw’urugo mu muryango wa hafi, ubu ibisa n’ibitangaje byabaye ubwo umugore wabanaga n’umugabo bagatandukana, umugore agahita ashakana n’umusore wabyawe n’uwari umugabo we bareraga mu rugo.



Umugore witwa Marina Balmasheva w’imyaka 35 y’amavuko n’umugabo we babanaga mbere, Alexey bakomoka mu karere k'u Burusiya ka Krasnodar Krai, nyuma y'uko batandukanye, umugore yahise ashakana n'umuhungu abereye mukase. Uyu muryango wareraga abana bagera kuri 4, harimo n’umukuru wari ufite imyaka 20 ari we wahise ubana n’uwo yafataga nka nyina wari umugore wa se.


Marina Balmasheva, ubusanzwe ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Marina yongeye kubona urukundo ku muhungu nawe yafataga nk’umwana we, ariko ibi ntibyamubujije gukorana nawe ubukwe.

Marina yasangiye amafoto y'ubukwe bwe ku bantu basaga ibihumbi 433 bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram. Nyuma y’amafoto ndetse yashizeho n’amashusho basinyira ibyangombwa byemewe n'amategeko nk’abagiye kubana akaramata nyuma yo gusinya batangira gusomana.


Uyu mugore wishimye cyane, ku mafoto yo ku mbuga nkoranyambaga yanditseho agira ati: “Twatwaye imodoka tujya ku biro by'abanditsi. Impeta yari mu modoka. Nari meze neza”. Yakomeje agira ati: “Nyuma y'ibiro by'iyandikisha, twambaye imyenda y'ubukwe tujya kwiyakirira muri Resitora , ubwo kandi twarikumwe n'abashyitsi benshi.”

Yongeyeho ko ubukwe butagize ingaruka ku mibanire yabo, nubwo bombi bemeye ko batavugana n'uwahoze ari umugabo we, se w'umugabo we mushya. Marina yagize ati: “Ntekereza ko uyu mugabo mushya adakunda ibyo twakoze na Se”. Yongeyeho ati: “Dutegereje umwana none turashaka kwimukira mu mujyi munini.”

Marina yabanye n’umugabo we Alexey imyaka irenga 10 mbere y'uko umubano wabo urangira. Mbere yo gutandukana, bareze abana bane barimo umuto urwaye Syndrome de Down. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo abandi bana bose baracyabana na Alexey .


Amafoto menshi yakomeje gucaracara ni ayo Marina yasangije abakunzi be, hari ifoto yerekana umugabo we bashakanye bari kumwe cyera ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko mu gihe Marina we yari afite imyaka 22. Nyuma ayihuza n'indi bashakanye umusore afite imyaka 20 undi nawe ari bwo yujuje imyaka 30 y'amavuko.

Src:timesnownews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND