RFL
Kigali

Insengero zafunguwe, utubari, imipaka n'amashuri bikomeza gufunga!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2020 0:35
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yateraniye muri Village Urugwiro yemeza ingamba rusange zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi, itangaza serivisi zemerewe gukora ndetse n'izigomba gukomeza gufungwa.



Kuwa 8 Werurwe uyu mwaka wa 2020 ubwo umuntu wa mbere mu Rwanda bamusangagamo icyorezo cya Coronavirus, insengero zose zahise zifungwa kimwe n'ibitaramo n'andi makoraniro y'abantu benshi. Hashize amezi 4 ni ukuvuga iminsi irenga 140 insengero zose zifunze nta bantu bemerewe kuzisengeramo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.


Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 15 Nyakanga 2020

Kuri ubu insengero zongeye gufungurwa, gusa Inama y'Abaminisitiri yemeje ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzajya butangwa n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima, ibisobanuye ko hari insengero zishobora kuzakomeza gufunga.

Ku bijyanye n'ingamba rusange zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko gahunda yo gupima abantu Covid-19 izakomeza mu gihugu hose, udupfukamunwa tugakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi bantu. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi n'imwe za mu gitondo. Ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye ziremewe ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako Karere zirabujijwe, uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima arimo; Gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati y'umuntu n'undi.

Serivisi zikomeza gufunga ni izi zikurikira:

Imipaka irakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw'ibicuruzwa. Amashuri arakomeza gufunga kugeza muri Nzeli 2020. Amakoraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga. Utubari tuzakomeza gufunga.

Serivisi zemerewe gukora ni izi zikurikira:

Inama y'Abaminisitiri yanzuye iti "Insengero zemerewe gukora. Ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima". Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Ibikorwa by'inzego za Leta n'iby'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.


Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu

Ubukerarugendo bwo mu gihugu n'ubukerarugendo mpuzamahanga buzakomeza. Hotel zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Hotel zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw'imbere mu gihugu. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z'imyidagaduro (Gyms) irabujijwe.

Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya 'Guma mu rugo'. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe. Ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n'abantu batarenga 15. Imihango y'idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n'abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 15 Nyakanga 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND