Myugariro wa Manchester United, Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro ku bw’ibikorwa by’urukundo yakoze. Azahabwa iyi mpamyabumenyi na Kaminuza ya Manchester kubera igikorwa cy’urukundo yakoze cyo kugaburira abana cyane cyane abava mu miryango iciriritse muri ibi biruhuko by’impeshyi.
Ntibyarangiriye
mu gusaba leta ko yafasha iyi miryango n’aba bana, ahubwo nawe yafashe
iyambere, ku bufatanye n’umuryango ufasha FareShare bakusanyije agera kuri miriyoni £20. Aya mafaranga yakusanyijwe yavuyemo
amafunguro yagaburira abantu bagera kuri miriyoni zikabakaba enye bari hirya no
hino muri iki gihugu.
Marcus Rashord abaye
umuntu wa mbere uhawe iyi mpamyabumenyi y’ikirenga n’iyi kaminuza ku myaka mike
doreko afite imyaka 22 gusa. Iyi mpamyabumenyi y’ikirenga(Doctorate) azayihabwa
mu mpera z’iyi mpeshyi.
Mu magambo ye
yatangaje ko ari ishema kubona kaminuza ikomeye izirikana igikorwa yakoze.
Yongeyeho kandi ko ari ishema kubona umujyi we kimwe n’abandi bantu bo mu nzego
nkuru za leta bazirikana iki gikorwa we n’abatanyabikorwa be bagezeho.
Minisiteri w’Intebe w’iki
gihugu bwana Boris Johnson na we yashimiye igikorwa uyu mukinnyi yatangije.
Prof. Dame Nancy Rothwell, umuyobozi wa Kaminuza ya Manchester (University of
Manchester), yatangaje ko Rashford ari umukinnyi mwiza cyane mu kibuga ndetse
no hanze yacyo.
Rashord si we muntu
wambere ufite aho ahuriye n’ibya ruhago uhawe iki gihembo dore ko na Sir. Alex Ferguson,
Sir. Bobby Charlton na Vincent Kompany bahawe iki gihembo cy’ishimwe na
Kaminuza ya Manchester.
TANGA IGITECYEREZO