Urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na sosiyete ikora ibijyanye n’ibinyabuzima yo muri Amerika Moderna rwinjiye mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa
kuri uyu wa kabiri, Isosiyete ikora ibijyanye n’ibinyabuzima
yo muri Amerika Moderna yavuze ko igiye kwinjira mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ku rukingo rwa Covid-19
Iri tangazo rije nyuma y’uko igeragezwa ribanziriza iri
byagaragaye ko uru rukingo rufite umutekano uhagije
Kuri iyi nshuro abazahabwa uru rukingo bazaba ari 30.000,
kimwe cya kabiri bazakira urukingo kurwego rwa microgram 100, ikindi kimwe cy
kabiri bakire placebo, Abashakashatsi bazahita babakurikirana mu myaka ibiri
kugirango bamenye niba uru rukingo rwarabarinze kwandura virusi Cyangwa, niba
baranduye, ndetse harebwe niba uru rukingo rutuma ibimenyetso bya virus
bidakomeza kwiyongera
Ubu bushakashatsi bugomba gutangira kugeza ku ya 27 Ukwakira
2022, ariko ibisubizo by’ibanze bikboneka mbere. Ibi byatangajwe nyuma gato
yuko ikinyamakuru New England Journal of Medicine cyasohoye ibisubizo bivuye mu
cyiciro cya mbere cy’igeragezwa ry’urukingo rwakozwe na Moderna, cyerekanye ko abitabiriye 45 ba mbere
bose rwabafashije,
Moderna ifatwa nkaho iri ku mwanya wa mbere mu isiganwa
ry’isi yose mu gushaka urukingo rwa coronavirus, Ariko abahanga baributsa ko
inkingo za mbere ziza ku isoko zishobora kuba atari zo nziza cyangwa se
zidafite umutekano uhagije
Src: AFP
TANGA IGITECYEREZO