RFL
Kigali

USA: Urukingo rwa Coronavirus ruri mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/07/2020 12:38
0


Urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na sosiyete ikora ibijyanye n’ibinyabuzima yo muri Amerika Moderna rwinjiye mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa



kuri uyu wa kabiri, Isosiyete ikora ibijyanye n’ibinyabuzima yo muri Amerika Moderna yavuze ko igiye kwinjira mu cyiciro cya nyuma  cy’igeragezwa ku rukingo rwa Covid-19

Iri tangazo rije nyuma y’uko igeragezwa ribanziriza iri byagaragaye ko uru rukingo rufite umutekano uhagije

Kuri iyi nshuro abazahabwa uru rukingo bazaba ari 30.000, kimwe cya kabiri bazakira urukingo kurwego rwa microgram 100, ikindi kimwe cy kabiri bakire placebo, Abashakashatsi bazahita babakurikirana mu myaka ibiri kugirango bamenye niba uru rukingo rwarabarinze kwandura virusi Cyangwa, niba baranduye, ndetse harebwe niba uru rukingo rutuma ibimenyetso bya virus bidakomeza kwiyongera

Ubu bushakashatsi bugomba gutangira kugeza ku ya 27 Ukwakira 2022, ariko ibisubizo by’ibanze bikboneka mbere. Ibi byatangajwe nyuma gato yuko ikinyamakuru New England Journal of Medicine cyasohoye ibisubizo bivuye mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa ry’urukingo rwakozwe na  Moderna, cyerekanye ko abitabiriye 45 ba mbere bose rwabafashije,

Moderna ifatwa nkaho iri ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’isi yose mu gushaka urukingo rwa coronavirus, Ariko abahanga baributsa ko inkingo za mbere ziza ku isoko zishobora kuba atari zo nziza cyangwa se zidafite umutekano uhagije

Src: AFP

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND