RFL
Kigali

“Kuririmbana na Patrick Nyamitari na Bill Ruzima ni ibintu bifite amateka akomeye”-Mani Martin

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2020 10:42
0


Umuhanzi Mani Martin wakunzwe mu ndirimbo “Urukumbuzi”, yatangaje ko nta tsinda yashinze ahuriyemo na Patrick Nyamitari na Bill Ruzima, ahubwo ko kubifashisha mu bitaramo n’ahandi bishibuka ku mateka n’inganzo basangiye.



Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Mani Martin yaririmbanye na Patrick Nyamitari na Bill Ruzima mu gitaramo yatanzemo ibyishimo cy’iserukiramuco Iwacu Muzika riri kuba ku nshuro ya kabiri. 

Ibitekerezo bya benshi ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Mani Martin ari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite uzi kuririmba neza mu buryo bwa "Live".

Hari abataratinye kuvuga ko ntawundi muhanzi wakamukuriye muri iri serukiramuco bitewe n’uburyo yitwaye biherekejwe n’ubuhanga yagaragaje mu gitaramo yakoze.

Mani Martin yaririmbye muri iri serukiramuco hashize iminsi micye asohoye amashusho y’indirimbo ye yise “Mazi Magari” yaririmbye mu buryo butamenyerewe mu Rwanda buzwi nka “Acapella”.

Ni indirimbo yumvikanamo amajwi ya Patrick Nyamitali wakunzwe mu ndirimbo “Niwe mesiya”, Bill Ruzima uzwi mu ndirimbo “Imana y’abakundana”, Deborah Humura uherutse gusohora indirimbo “Amasoni” n’abandi.

Ibi byatumye hari abavuga ko Mani Martin yahuje imbaraga na Patrik Nyamitali ndetse na Bill Ruzima bakora itsinda n’ubwo impande zombi zitari zakabitangaje.

Amashusho y’indirimbo “Musa n’iwabo” basubiyemo y’umunyabigwi mu muziki Muyango, nayo yongereye amatsiko ya benshi bashimangiye ko aba bahanzi bihuje noneho bakanaserukana mu iserukiramo.

Mani Martin yabwiye INYARWANDA, ko iyo abonye ibitaramo aririmbamo bimubera byiza iyo yifashishije abo bahuza inganzo ari nayo mpamvu yahisemo gukorana na Bill Ruzima na Patrick Nyamitari mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika.

Yagize ati “Akenshi iyo mpawe urubuga n'umwanya mu gihe bishoboka niyumvamo ko gusangiza abantu impano naba nzi iri mu wundi muntu byagirira akamaro nyirayo ndetse nkanizera ko byungura uruganda rwacu rwa muzika rusa n'urukiri kuvuka (nk'uko njye mbibona).”

Uyu muhanzi avuga ko ibi biri no mu byatumye ashinga itsinda ry’abacuranzi rya Kesho Band, kuko rizi neza inganzo ye.

Yavuze ko atari itsinda bombi bashinze, ahubwo ko buri wese ari umuhanzi ku giti cye, kuko bihurije hamwe bafatanya nk’abahanzi b’inshuti, bahuza amajwi, injyana n’inganzo baratarama.

Ati “Imicurangire ya Kesho Band hamwe n'amajwi yacu turi batatu nibyo twahuje bibyara igitaramo mwabonye. Ku bwanjye ni umugisha ukomeye ni n'iby'agaciro gakomeye kubagira muri muzika Nyarwanda, by'umwihariko kubagira hafi yanjye.”

Mani Martin yavuze ko guhurira ku rubyiniro na Patrik Nyamitari na Bill Ruzima bifite ikintu kinini bivuze mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka iyigayinga 15.

Yavuze ko mu 2006 ari bwo yahuye na Patrick Nyamitari bahujwe n’umuziki bombi biga mu mashuri yisumbuye.

Icyo gihe Nyamitari yigaga muri Saint André n’aho Mani Martin yiga muri C.I.S.K. Aya mashuli yombi aherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mani Martin avuga ko inshuti ze zakundaga kumubwira ko hari umwana witwa Patrick nawe w’umuhanzi, bakamusaba ko bazahura bakaririmbana.

Ntibyatinze kuko hashize igihe gito bahura bararirimba bumva bose bahuje gukunda muzika batangira gukorana imyitozo no kuririmba hirya no hino.

Mani Martin yavuze ko ubushuti bwe na Patrick Nyamitari bwakomeje kurandaranda kuva icyo gihe n’igihe agiriye muri Kenya ku mpamvu z’ubuzima kugeza agarutse.

Avuga ko agomba icyubahiro Nyamitali nk’umuhanzi bakuranye, bityo ko guhuza imbaraga ku mushinga w’indirimbo n’ibitaramo biri mu murongo wo kwagura umuziki w’u Rwanda.

Mani Martin avuga kandi ko yamenye Bill Ruzima ahagana mu 2016 ubwo yatemberaga ku ishuri rya muzika ryari ku Nyundo.

Acyumva Bill Ruzima, yakuruwe n’impano ye idasanzwe mu buryo aririmba agereranyije n’imyaka ye.

Icyo gihe Bill Ruzima yabwiraga Mani Martin ko yiyumvamo umuziki we byihariye, ndetse ngo yanafataga amajwi y’ibyo aririmba akumba yifuza uburyo yazamugeraho.

Mani Martin asobanura ko icyo gihe amenya Bill Ruzima yari mu itsinda rya Yemba Voice ryashingiye ku Ishuli ry’umuziki rigizwe na Bill Ruzima, Kenny Sol ndetse na Mozzy Yemba Boy.

Uyu muhanzi avuga ko yakomeje kuba hafi iri tsinda kugeza no mu gihe bo ubwabo basoje amasomo yabo bakamubwira ko bahisemo kuzajya bakora umwe wese ku giti cye.

Mani Martin yavuze ko nta tsinda yashinze ahuriyemo na Nyamitari na Ruzima, ahubwo ko kubifashisha ari uko bafitanye amateka akomeye mu muziki

Mani Martin yavuze ko yifashisha Bill Ruzima kuko afite impano ikwiye kumenwa na buri umwe

Imyaka 15 irashize Patrick Nyamitari amenyanye na Mani Martin bahuza mu miririmbire n'ibindi

Umuhanzi Mani Martin yatanze ibyishimo bisendereye mu iserukiramuco Iwacu Muzika/Amafoto: BJC Official

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MAZI MAGARI" Y'UMUHANZI MANI MARTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND