RFL
Kigali

Liza Kamikazi yakoze indirimbo “Yesu Wanjye” ivuga igihango asangiye n’abandi bamenye Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2020 9:26
0


Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo “Yesu Wanjye” ivuga ku gihango nk’umukristo yagiranye na Yesu amaze gusobanukirwa urukundo rwe no kwitegereza ubuhangange bwe n’imbaraga ze agafata icyemezo cyo kumukorera.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Yesu wanjye” yasohotse mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho afite iminota 05 n’amasegonda 07'.

Agaragaramo bamwe mu bazwi mu myidagaduro barimo Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, umuhanzi Ngarambe Francois n’umugore we, Miss Hirwa Honorine n’abandi.

‘Yesu wanjye’ yitsa cyane ku kurata ubutwari bwa Yesu Kristo ndetse n’ishyaka ryo kumwamaza kubamwemeye.

Liza Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yashibutse mu mutima wuzuye umunezero mwinshi ku bwo gutunga Yesu mu buzima bwe.

Yavuze ko yasenze kugira ngo umunezero yayandikanye n’uwo yayikoranye uzasendere mu mitima y’abazayumva ndetse n'abazayireba.

Uyu muhanzikazi avuga ko ubu ari ubuhamya bwa buri mukristo wese wafashe inzira iboneye.

Yagize ati “Ibintu byose ndirimbamo ni ukuri rwose byambayeho kandi n'uwo bitarabaho ndabimwifurije, guhamagarwa, gutabarwa no gucungurwa.”

Liza Kamikazi uherutse gusohora indirimbo "Sinakwibagiwe" yavuze ko iyi ndirimbo izafasha abafite Yesu muri bo kumwizihiza bakanezerwa bamuhimbaza.

Izashotora abantu, bataragera aho batunga Yesu wabo atari uwo bumvanye abantu gusa cyangwa batojwe n'ababyeyi bakagira inyota yo kumwimenyera by'ukuri akaba uwabo nabo bakaba abe; bakagirana nawe umubano wimbitse.

Iyi ndirimbo izafungura imiryango y'ivugabutumwa kugira ngo abantu batazi Yesu cyangwa badakijijwe bakire agakiza, bamenye ibyiza by'uwo Yesu Liza Kamikazi yabaratiye.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Yesu wanjye"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA "YESU WANJYE" YA LIZA KAMIKAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND