RFL
Kigali

Abakobwa: Umusore mutarashakana nagusaba ibi bintu 5 uzagire amakenga umwihorere

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:14/07/2020 19:18
0


Mu rukundo habamo ibintu byinshi bitandukanye. Hari ubwo uwo mukundana agusaba ikintu runaka ukacyemera utazuyaje kuko uba wumva umukunda ariko hari ibyo ugomba kwitondera igihe bibaye ngombwa.



Abakobwa/abagore cyane cyane, baba bakwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro. Umusore/umugabo agira atya akaguhamagara akagira ibyo agusaba gukora, niba umukunda ni byo ariko koresha ubwonko bwawe utekereze mbere yo kwemera ibi bintu tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1. Igitsina: Abasore benshi bakunda kugira irari mbere yo kubana n’abakobwa akaba yamusaba ko baryamana. Abakobwa bamwe rero iyo bajya kwemera ntibabanza kwibuka ko ikintu ubitse kandi wubashye kigira agaciro kuruta icyo utagaguza ku buntu cyangwa aho ubonye hose. 

Abasore benshi bo muri Afurika iyo amaze kuryamana nawe aba yumva nta kindi gishya agutegerejeho umubano wanyu ukaba warangirira aho cyangwa agatangira kubigendamo gake kugeza ubirambiwe ukabivamo. Mu nkuru duheruka kubaha twababwiye ko kuryamana atari ko gukundana cyangwa kubana. Kuba mukundana ntibivuze ko ugomba kuranguza amabanga yawe yose kuko ntuba uzi iherezo. ‘Umukobwa ni nk’amata ntasogongerwa’.

2. Kumwitaho cyane: Ubusanzwe ibintu byiza iyo bibaye byinshi bigakabya biba bibi. Burya abagabo bamwe ntibakunda kubona bitaweho bikabije, bituma ataguha agaciro ugomba. Ageza aho akakubona nk’umwihomaho, umuhendahenda…niba uri umunyeshuri ugasanga umukunzi wawe aragusaba igihe kirenze cyo kumwitaho, kuba muri kumwe, ntanatekereze ko agukeneye mu masaha y’ishuri, uzagire amakenga ubyange. Bitabaye ibyo ntutinda kwicuza.

3. Amafoto wambaye ubusa: Hari abagabo bakunda gusaba abakunzi babo amafoto bambaye ubusa, ati ‘nyereka amabere yawe, mpa agafoto ndore igitsina cyawe’. Urwo waba umukunda rwose, uko waba umwizeye kose ntukwiye kwemera gukora iri kosa. Umuntu ni mugari ejo bishobora guhinduka akaba ariyo akoresha agushyira hasi, agusebya n’ibindi. Iki gihe biragoye ko wazibabarira iri kosa uba warakoze ubwawe.

Hari n’ubwo ubona imwitwarire ye itakunyuze ukaba utabasha gutandukana nawe kuko ahora agukangisha ko numwanga azashyira amafoto yawe hanze wambaye ubusa.

4. Kumusura bitunguranye : Hari igihe umusore mukundana agusaba kumusura kuko hari akantu k’ingenzi akeneye ko muganiraho byihutirwa. Ntiwibagirwe ko hari n’abashukwa n’ibiri kubarya munsi y’umukandara akaba yahita aguhamagara igitaraganya nawe ukihuta uzi ngo ni ibisanzwe akaba agufashe ku ngufu. Hari abasore cyangwa abagabo bicara bakareba filime z’urukozasoni cyangwa bakagira ibitekerezo birundumuriramo, bamara kumva igitsina gihagurutse bati ‘reka mpamagare chr ntari bunsuzugure’.

Hari ubwo rero wubaha umukunzi nk’uko bisanzwe ukaba wasanga hari urundi rugutegereje. Akenshi iyo bikubayeho umutima ugucira urubanza ugatangira kwibaza impamvu utatekereje mbere yo kujyayo. Fata umwanya umwereke ko uzashaka akanya, nawe ufite ibyo uhugiyemo, mwereke ko agutunguye utahita uboneka. Ntimukihutire kwitabira ubutumire bw’abagabo butunguranye.

5. Bimwe mu bikoresho byawe bwite: Umugabo cyangwa umusore mukundana hari ibyo aba adakwiye kugusaba ngo wemere. Urugero akakubwira ko kumuha ipantaro yawe ikaba iwe bimumara urukumbuzi, kumuha udufungisho tw’imisatsi, kumuha cotex n’ibindi bamwe bajya basaba bimeze nk’izo ngero twatangaga. Kuba uri mu rukundo ntibivuze ko uyoborwa nk’igare, fata umwanya utekereze urebe niba ibyo uri gusabwa gukora ari ngombwa, unarebe ko nta ngaruka z’ahazaza zazakugeraho igihe urwo rukundo rudakomeje.

Src: Teespeaks






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND