RFL
Kigali

Meliane Unesha yisunze Sintex bakorana indirimbo 'People' ishishikariza abantu gukurikira inzozi zabo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2020 15:15
0


Umuhanzikazi Meliane Unesha umaze imyaka 4 mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'People' yakoranye na Kabera Arnold {Sintex} umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Twifunze, You yakoranye na Tom Close, Ndorera, Urukumbuzi n'izindi.



Meliane Unesha yatangiye kuririmba akiri muto ariko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2016. Amaze kwandika indirimbo 9 ziri hanze zirimo na People yakoranye na Sintex. Avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati  "Iyi ndirimbo nakoze yitwa People igamije gushishikariza abantu gukurikira inzozi zabo bagaharanira iterambere ryabo batitaye ku babaca intege ngo ntacyo bageraho".


Meliane Unesha yakoze indirimbo ishishikariza abantu gukurikira inzozi zabo

Mu kiganiro na INYARWANDA, Meliane Unesha yavuze ko akunda cyane imiririmbire ya Sintex ari nabyo byamuteye kumwegera akamusaba ko bakorana indirimbo. Arashimira cyane Sintex wemeye ko bakorana indirimbo atamugoye. Yagize ati "Nayikoranye na Sintex kuko nkunda uburyo aririmba kandi kuko yemeye gukorana nanjye atangoye “he is humble!!".

Uyu mukobwa avuga ko intego ye ari ugukora umuziki w'umwimerere kandi ukagera kure hashoboka, ati "Intego yanjye ni ugukora umuziki mwiza w’umwimerere kandi ukagera kure". Yavuze ko hari agaseke ahishiye abakunzi b'umuziki. Ati "Nyuma y'iyi ndirimbo abakunzi b’umuziki bitege indi video y’indirimbo yanjye yitwa 'Arankunda' ndetse n'izindi nziza nyinshi zirimo gukorwa muri studio".

Meliane yisunze Sintex bakorana indirimbo 'People'

REBA HANO INDIRIMBO 'PEOPLE' YA MELIANE FT SINTEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND