RFL
Kigali

OMS: Coronavirus igiye kurushaho kuba mbi cyane mu gihe ibihugu bidakurikije neza ingamba zo kwirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/07/2020 12:26
0


Kuri uyu wa mbere Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryaburiye ko icyorezo gishya cya coronavirus gikabije ku isi hose kizarushaho kwiyongera mu gihe ibihugu bitubahirije ingamba zikomeye zo kwirinda



Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati: "Reka mvuge gutya, ibihugu byinshi biragana mu cyerekezo kibi, virusi ikomeje kuba umwanzi wa mbere, Niba iby’ingenzi bidakurikijwe, ibintu bizarushaho kuba bibi."

Ku isi hose hamaze kwandura abantu bangana na miliyoni 13, hapfa abarenga miliyoni. Ubuyobozi bwa Tedros bwanenzwe cyane na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ku cyumweru handuye abantu 230.000, 80% bakomoka mu bihugu 10, naho 50% bakomoka mu bihugu bibiri gusa, Amerika na Brezile nibyo bihugu byibasiwe cyane kuruta ibindi ku isi

Ubu, Itsinda rya OMS ryagiye mu Bushinwa gukora iperereza ku nkomoko ya coronavirus nshya, yavumbuwe bwa mbere mu mujyi wa Wuhan. Umuyobozi w’ibihe bidasanzwe muri OMS Mike Ryan yavuze ko abagize iri tsinda bari mu kato, nk'uko bisanzwe bigenda, mbere yuko batangira gukorana n’abahanga mu Bushinwa.

 Src: Reuters

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND