RFL
Kigali

Kagere yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri Werurwe muri shampiyona ya Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2020 11:01
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Simba SC, Kagere Meddie, yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa Werurwe 2020, muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri Tanzania.



Kagere Meddie akaba yahigitse Paulo Ninga wa Lipuli FC na Never Tigere wa Azam FC, bari bahanganiye igihembo.

Kagere ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania muri uyu mwaka w’imikino, n’ibitego 19 mu gihe Nonga umukurikiye afite ibitego 11.

Guhera mu kwezi gushize ubwo shampiyona ya Tanzania yasubukurwaga, Meddie Kagere ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse nta n’igitego arongera gutsinda nkuko byari bisanzwe gusa avuga ko nta kibazo afitanye n’umutoza mukuru w’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi.

Uretse igihembo cyahawe Kagere, hatanzwe kandi igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Kamena, cyahawe John Bocco na we ukinira Simba SC.

Mu gihe Harerimana Haruna utoza KMC ya Migi, yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi Werurwe 2020 atsinze Sven Vendenbroeck wa Simba SC na Khalid Adam wa Mwadui FC.

Kessy Mziray utoza Alliance FC ni we watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Kamena, ahigitse Luc Eymael wa Yanga SC na Sven Vandenbroeck wa Simba SC.

Mu mukino uba wahuruje imbaga mu karere, uhuza ikipe ya Simba SC ba Yanga Africans, uzwi nka karioko Derby, wabaye mu mpera z’icyumweru twasoje ntabwo uyu mukinnyi mu busanzwe uba uhanzwe amaso, yigeze abanza mu kibuga dore ko yinjiye mu kibuga habura iminota micye ngo umukino urangire.

Kagere yizeye ko ibihe bitamworoheye arimo azabivamo vuba, akongera agatanga ibyishimo muri iyi kipe ikundwa na benshi muri Tanzania.

 

Simba ya Kagere niyo yegukanye igikombe cy'uyu mwaka w'imikino 2019-20

Kagere ntagihabwa umwanya uhagije wo gukina muri Simba SC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND