Airtel Rwanda
Kigali

Bidasubirwaho AS Maniema Union yaseshe amasezerano yari yagiranye na Gasogi kuri Bola Lobota

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2020 10:07
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaze gutangaza ko bwaseshe amasezerano bwari bwaragiranye na Gasogi United kuri rutahizamu mpuzamahanga Bola Lobota, kubera ko iyi kipe yo mu Rwanda itubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.



Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Maniema, Papy Djamba, yatangaje ko magingo aya Lobota atakiri umukinnyi wa Gasogi United ndetse atari n’uwa Rayon Sports nkuko byatangajwe kenshi ko bamaze kumvikana.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2020, Papy Djamba, yatangaje ko Gasogi yarenze ku masezerano bari bagiranye igasinyisha andi masezerano uyu mukinnyi.

Yagize ati" Twamaze gusesa amasezerano twari twaragiranye na Gasogi United, kubera ko yarenze ku masezerano twari twaragiranye".

" Gasogi twari twumvikanye ko igomba gusinyisha Lobota umwaka umwe w’amasezerano, ariko ko iyi kipe itemerewe kugira indi kipe yamwoherezamo kuko aritwe dufite uburenganzira bwo gutanga uyu mukinnyi mu yindi kipe, gusa Gasogi yabirenzeho isinyisha uyu mukinnyi amasezerano atuma yamwohereza mu yindi kipe kandi ataribyo twumvikanye".

" Kugeza ubu, Bola Lobota ntabwo ari umukinnyi wa Gasogi yewe ntabwo ari n’umukinnyi wa Rayon Sports, ahubwo ni umukinnyi wa AS Maniema Union".

AS Maniema Union ifashe uyu mwanzuro wo gusesa amasezerano yari yagiranye na Gasogi United mu gihe hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyu mukinnyi yaganiriye na Rayon Sports ndetse bakanumvikana, yewe na AS Maniema biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports kubyo izatanga kuri uyu mukinnyi.

Tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter , Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Bola Lobota ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yamuvuze imyato, aramutaka bikomeye ndetse ntiyatinye no ku mugereranya n’igisasu kirimbuzi cyambukiranya imigabane kubera ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego.

Yagize ati " Gasogi United yasinyishije Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead Bola Lobota Emmanuel ".

Mu minsi ishize kandi umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yandikiye FERWAFA ashinganisha rutahizamu Bola Lobota yemezaga ko Rayon Sports iri kumuganiriza kandi ari umukinnyi ufitiye amasezerano Gasogi United.

Perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi aherutse gutangaza ko rutahizamu mwiza nka Lobota akwiye gukina mu ikipe nziza nka Rayon Sports.
Bola Lobota ashobora kwisanga muri Rayon Sports yakozemo igeragezwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND