RFL
Kigali

Lionel Sentore yakoze indirimbo mu isengesho “Dawe uri mu Ijuru” yatojwe na Sekuru-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2020 9:41
0


Umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo yakoze mu isengesho “Dawe uri mu Ijuru” yatojwe kandi yigishwa na Sekuru Sentore Athanase.



Isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru” ryifashishwa n’Abakristu Gatolika mu bihe bitandukanye, by’umwihariko iyo bavuga Ishapure. 

Ni isengesho ritozwa abakiri bato iyo bitegura guhabwa amasakaramentu atandukanye ndetse rinakoreshwa n’abandi mu nsengero zitandukanye.

Lionel Sentore yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gukora indirimbo mu isengesho “Dawe uri mu Ijuru” biturutse ku kuba akiri muto yarabonaga Sekuru Sentore Athanase akunda kurivuga kandi agasenga anaririmba.

Lionel ubarizwa mu Itorero Ingangare avuga ko yatangiye kumva Sentore Athanase avuga iri sengesho bakiri i Burundi, ku buryo atibuka neza umwaka uwo ari wo.

Uyu muhanzi avuga ko iri sengesho rimwibutsa ukuntu batajyamaga batarivuze, ari nayo mpamvu yahisemo kurikoramo indirimbo kugira ngo ajye azirikana ibihe byiza byaryo.

Ati “Iri sengesho rinyibutsa byinshi. Ukuntu tutaryamaga tutarivuze kandi n’ubu ndarivuga kuko twakuze tubitozwa.”

Sentore Athanase ni Se w’icyogere mu nkuba, Masamba Intore akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore, Lionel Sentore, na Ngarukiye Daniel.

Athanase washinze Itorero “Indashyikirwa” yatoje abane be guhamiriza, kwivuga, kuririmba anagerekaho isengesho.

Ni umwe mu bahanzi babayeho mu mateka y’u Rwanda waharaniye gusigasira umuco Nyarwanda no kuwutoza abakiri bato ndetse n’abakuze.

Yari azwiho by’umwihariko ubuhanga buhanitse mu gucurangisha inanga; imbuto yasize abibye ubu ziratanga umusaruro.

Umuhanzi Lionel Sentore yakoze indirimbo mu isengesho "Dawe uri mu Ijuru" yatojwe na Sekuru Sentore Athanase

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DAWE URI MU IJURU" YA LIONEL SENTORE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND