RFL
Kigali

Perezida Magufuri yashimishijwe no kubona Diamond, Alikiba na Harmonize bicaye ku meza amwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/07/2020 19:16
0


Hashize imyaka isaga itandatu abahanzi b’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz na Alikiba badacana uwaka. Kuri ubu Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri yahurije hamwe aba bahanzi mu butumire yabahaye mu kwitabira ibirori by’Ishyaka rye CCM.



Ibirori by’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) byabaye taliki ya 11 Nyakanga 2020 byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi binaberamo agashya k'uko aba bahanzi batatu b'ibyamamare muri Tanzania badacana uwaka bari mu bitabiriye ndetse bagasangirira ku meza amwe bigizwemo uruhare na Perezida Magufuri. 


Perezida Magufuri yagarutse ku byishimo yatewe no kubona aba bahanzi bicaranye kandi bishimye. Bose uko ari batatu bashyizwe ku meza amwe. Magufuli yavuze ko yishimiye kubona abo bahanzi batatu nyuma yo kunyura mu bihe byo kutumvikana muri iyi minsi ariko abenshi bemeza ko ari imisozi gusa idahura ibindi byose birashoboka.


Diamond Platnumz na Ali Kiba buri umwe afata mugenzi we nka mukeba we muri muzika. Bamaze imyaka myinshi badahura ndetse batanahuza. Mu birori batumiwemo na Perezida Magufuri babonye umwanya wo gushyira ku ruhande ukutumvika no kudahura kwabo.


Magufuri asuhuzanya Alikiba akanyamuneza

Diamond, Alikiba na Harmonize byagaragaraga ko bishimye cyane n’akanyamuneza ku maso, baramwenyura, bahanahana amacesi ndetse banyuzamo bakanagirana ibiganiro birebire.

Magufuli congratulates Diamond, Ali Kiba on resolving their beef and socialising in peace

Diamond, Alikiba na Harmonize haciye igihe kinini badahuza 

Mu Ijambo rye Perezida Magufuli yagize ati: "Biranshimishije cyane kubona Ali Kiba yicaye iruhande rwa Diamond Platnumz. Birakwereka uburyo ishyaka ryacu rya Politiki rifite imbaraga". Perezida kandi yashimye Harmonize kuba yarashimye Diamond nyuma yo kunyura mu bihe byashize.

Magufuri yongera ko ari ibintu byiza by’agaciro kubona Harmonize agaragiye Diamond, ati “Birashimishije kubona Harmonize agaragiye Diamond, iyi ni yo Tanzania twifuza”. Aba bahanzi uko ari batatu baramwenyuye bumvise umuyobozi wabo abashimira cyane. 

Diamond na Ali Kiba bari mu bahanzi bakomeye ariko batumvikana dore ko nta n'umwe witabira ibitaramo by’undi kugeza magingo aya. Harmonize yataye label ya Diamond, WCB, nyuma yo kuyizamukiramo akamenyekana muri Afurika yose. Abantu benshi bafataga Diamond nk’inkingi ya mwamba ya Harmonize muri muzika.

Kuba Diamond yarafatiye runini akanazamura Harmonize, ibi ntibyatumye uyu muhanzi adasezera muri Wasafi akajya kwikorera muzika no gushinga inzu itunganya muzika ku giti cye, nawe akajya asinyisha abahnzi batandukanye.


Nyuma yo guhura kw'aba bahanzi, abantu benshi bemeje ko hari icyizere ko imibanire yabo yazagaruka mu buryo, Diamond akaba yasura Alikiba bakaba banakorana indirimbo cyangwa Harmonize akiyumvamo aba bahanzi bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND