Nyuma y’inkuru yavugaga ko umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika cyane cyane mu gihugu cy’u Burundi, Kidum amerewe nabi nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yakoraga igitaramo gica ku mbuga nkoranyambaga, ubu arashima Imana ko ameze neza kabone n'ubwo hari abari batangiye kumubika nk’uwapfuye kandi ari muzima.
Jean-Pierre Nimbona wamamaye cyane nka Kidum, aganira na INYARWANDA, yabajijwe uko amerewe nyuma yo kwitura hasi bikavugwa ko amerewe nabi cyane ndetse hakaba hari n'amakuru yakwirakwiye mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ubuzima bwa Kidum buri mu kaga gakomeye.
Mu magambo ya Kidum yagize ati ”Ubu meze neza cyane, abakoresha imbuga nkoranyambaga turazi icyo bakunda cyane, inkuru mbi ni yo nkuru nziza cyane kuri bo kuko ituma babona abantu ariko meze neza muri rusange”.
Uyu muhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi wibera muri Kenya ubu, inkomoko yo kugwa hasi ku rubyiniro ari mu gitaramo, yatangaje ko yumvise ababara ku ijosi niko kwikubita ahasi nk’uko icyo gihe yabitangarije BBC. Ati: "Nafashwe na ’crampes’ ku ijosi hafi y’igikanu, yamfashe inshuro eshatu ndiho ndaririmba, ubwa gatatu yahise inkubita hasi kuko yaje ifite ingufu nyinshi".
Akoresheje urubuga rwe rwa Facebook, mu minshi micye itambutse Kidum yashyize ahabona amashusho avuga ko abari kumubika nk’uwapfuye batazi igihe azapfira. Yavuze ko igihe cye nikigera azapfa nk'uko n’abandi bose bazapfa.
REBA HANO INDIRIMBO 'MBWIRA' YA MARINA FT KIDUM
TANGA IGITECYEREZO