RFL
Kigali

Dj Adams yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro yahaye umwihariko w’indirimbo n'indimi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 13:34
0


Adamu Aboubakar Mukara uzwi nka Dj Adams yatangaje ko yerekeje kuri Radio 10 yumvikanira kuri 87.6 FM nyuma yo kuva kuri City Radio yari amaze igihe akorera.



Adams azatangira akazi ku wa 03 Kanama 2020, aho azajya akora ikiganiro “The Ten Connect Show” guhera saa saba z’amanywa kugeza saa cyenda. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Adams yavuze ko mu kiganiro azajya acuranga indirimbo zihariye ndetse aganirize abamukurikiye ajyanisha n’ibyo abantu bashaka kumva mu gihe cyo kuruhuka.

Yavuze ko azajya akina indirimbo z’umwihariko udashobora gusanga ahandi kandi ziri mu njyana zitandukanye buri wese azibonamo. Ni ikiganiro avuga ko kimeze nka ‘The Lunch Hour’ yakoraga kuri City Radio, ariko ubu akaba yarakivuguruye agendeye ku bigezweho.

Ati “Ni umwihariko! Harimo injyana utapfa gusanga ahandi, abakunda Reggae, Rock bene izo njyana ku buryo n’iyo wabwira umuntu ngo genda uzishake kuri Radio yahita akubwira ati ‘ibyo ng’ibyo ndumva bitabaho’.”

Dj Adams avuga ko iki kiganiro azajya agikora mu ndimi zose zifashishwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Yavuze ko azajya akoresha ikinyarwanda ku kigero cyo hejuru ariko kandi avangemo n’izindi ndimi ku buryo bizorohera buri wese kunyurwa n’ikiganiro cye.

Ati “Turi mu Rwanda ngomba gukoresha Ikinyarwanda nka 60% izindi nazo zikazamo. Ushaka azandike mu rurimi ashaka azasubizwa muri urwo rurimi. Ushaka azahamagare mu rurimi ashaka nawe azasubizwa.”

Adams yakoreye igihe kinini City Radio mu bihe bitandukanye ndetse yanakoreye Radio 1. Guhera mu 2010 yakoze ikiganiro "Red hot Friday" cyakuruye impaka mu muziki Nyarwanda, ubwo yavugaga ko abahanzi Nyarwanda bashishura indirimbo z'abandi.

Dj Adams yagiye gukorera Radio 10 nyuma yo kuva kuri City Radio yari amaze igihe akorera


Dj Adams avuga ko mu kiganiro "The Ten Connect Show" azajya acuranga indirimbo z'umwihariko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND