RFL
Kigali

Umunyarwanda ari mu bahatanye mu irushanwa ry’abanyamideli baberwa n’amafoto ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 13:23
0


Umunyarwanda Rukundo Dismas ahatanye mu irushanwa 'Best International Photo Model' rihuje abakobwa n’abasore bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi b’intyoza mu kwifotoza bakanyura ababareba.



Rukundo w’imyaka 25 yabwiye INYARWANDA ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, yakoze ikizamini cya nyuma cy’ibizwa yakoze hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Avuga ko ategereje imyanzuro y’Akanama Nkemurampaka kazemeza niba aboneka muri 25 batangiye gutoranwa guhera mu ntangiriro z’uku kwezi. Uyu musore yavuze ko afite icyizere cy’uko azatsinda ashingiye ku bisubizo yatanze.

Yakoze iki kizamini asanga abandi n’abo bategereje kumenya niba bazisanga muri 25 bazajya muri Poland no mu Bufaransa aho irushanwa rizasorezwa mu mpera z’umwaka.

Ku wa 28 Kamena 2020, abategura iri rushanwa batangaje icumi ba mbere batsinze barimo Nadia Spears; Indira Mendes, Route Y. Weldemariam, Liliane Da Veiga, Dara Eunice Gamboa, Caty Berdianah, Graciline Carvalho, Joelma Gomes, Rafael Pereira Shakur na Rasevuch Taras.

25 bazatoranywa buri umwe azahembwa amayero 500 [Angana n’ibihumbi 500 Frw] mbere y’uko batoranywamo abazagera mu cyiciro cya nyuma.

Bimwe mu bihembo bazahabwa harimo gukorana n’ibigo bikomeye mu bijyanye no kubamamariza ibyo bakora, gufotorwa amafoto azashyirwa ku bifuniko by’ibinyamakuru n’ibindi.

Iri rushanwa rikorana n’abanyamideli bakomeye ku Isi n’ibigo bishinzwe kureberera abanyamideli. Abaritegura batanga amahugurwa ku banyamideli bakabafasha no gukabya inzozi zabo ku rwego rw’Isi.

Iri rushanwa rihatanyemo abo muri Guinea Bissau, Ethiopia, Cape Verde, Rwanda, Angola, Ukraine, Brazil, Botwasana, Mexico, Portugal, Romania, Gambia, Tanzania n’abandi.

Rukundo ari no mu basore bahatanye mu irushanwa rya ‘Mister United Continents’ rizaba mu Ukuboza 2020. Ryagombaga kuba muri Gashyantare 2020 risubikwa kubera Coronavirus.

Rukundo Dismas ahatanye mu irushanwa ry'abasore n'inkumi b'abanyamideli baberwa n'amafoto ku Isi















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND