RFL
Kigali

Koreya y'Epfo: Nyuma y’amasaha 7 ashakishwa, Meya wa Seoul yasanzwe yapfuye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:11/07/2020 22:45
0


Meya wa Seoul wari umuntu wa kabiri wubashywe nyuma ya Perezida wa Koreya y’Epfo, yasanzwe ku musozi wa Bukak yapfuye nyuma y'amasaha 7 ashakishwa.



Park Won Soon w’imyaka 64 yasanzwe yapfiriye ku musozi witwa Bukak mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020. Aho yapfiriye akaba ari hafi y’aho yari asanzwe atuye mu gace kitwa Jongno-gu.

Nyuma y’amasaha 7 ashakishwa umurambo we wavumbuwe n’imbwa hanyuma abashinzwe kurwanya inkongi z’umuriro nibo batahuye ko ari Meya wa Seoul.

Park yavutse mu mwaka w’i 1956, avukira muri Korea y’Epfo mu Ntara ya Gyeongsang. Nyuma yo gukora nk’umushinjacyaha yaje kuba umunyamabanga w’umuryango utegamiye kuri Leta igihe kirekire.

Park yabaye Meya wa Seoul guhera mu mwaka wa 2011 ,akaba yari no kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri 2022 ndetse yafatwaga nk’umuntu uzazana impinduka mu buyobozi.

Nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye mu matora nubwo nta bunararibonye yari afite mu bijyanye na politiki ntibyabujije abaturage kumubonamo ubushobozi. Kuzamuka kwe mu buryo butunguranye byabaye nk’ikimenyetso cyerekana ko abaturage bo muri Koreya y’Epfo bari bararambiwe politiki za kera.

Park wahoze ari umunyamategeko wigenga yaje kujya mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yongera gutorerwa kuba Meya wa Seoul muri 2014 no muri 2018 bikaba byari biteganyijwe ko mandat ye izarangira mu mwaka wa 2022.
 

Choi Iksoo, umuvugizi wa polisi muri Seoul yatangaje ko Park yari asanzwe afite ibyaha akurikiranweho uretse ko dosiye ye yari yarashyikirijwe polisi ariko itegeko rikaba rivuga ko uwakurikiranwaga iyo apfuye na dosiye ihita ihagarikwa. 

Polisi ntiyigeze ishaka kuvuga byinshi ku buryo uyu mugabo yapfuye mu rwego rwo kurinda ubuzima bwite bwe.
      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND