RFL
Kigali

Simpo Savior ufite impano yabengutswe i Burayi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Pas de guerre'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2020 14:51
0


Ndizihiwe Alain Jean Sauveur {Simpo Savior}, umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Reggae ufite impano yabengutswe n'abanyamuziki b'i Burayi ndetse n'Itangazamakuru ryaho cyane cyane mu Bufaransa rikaba ricuranga indirimbo ze, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Pas de guerre' ari nayo ya mbere akoreye amashusho.



KANDA HANO UREBE UBWO INDIRIMBO SIMPO SAVIOR YAKINWAGA KURI RADIO YO MU BUFARANSA

Iyi ndirimbo yakoreye amashusho, ni imwe muri 12 ziri kuri iyi Album ye ya mbere yise ‘Afrika, why your profits go abroad’?. Album ye ya mbere iriho izi ndirimbo: Pas de guerre, Africa, we are the one, Never forget them (African heroes), Amahanga arahanda, Profits, Turn around, New generation, Kamali Kamanzi, Guys, Life is Jah’s Gift, Angel kibondo na Don’t be lazy.


Simpo Savior yiyemeje kwamamaza Reggae nyarwanda ikamamara ku Isi

'Pas de guerre' ni yo ndirimbo Simpo Savior yahereyeho akorera amashusho. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na X on the beat (Gwiza), amashusho akorwa na Mariva. Simpo Savior yavuze ko amashusho amwe bayafatiye kuri Solace Kacyiru, ayandi bayafatira i Rebero ndetse na Giporoso.

Yakomoje ku bahanzi yifashishije, ati "Muri Back nifashishijemo abahanzi 2 Chris wo muri New voice, Djamila na Phiona. Band yo ni Ishemeza Band n'abandi bashuti twiganye tunaturanye, abandi twahuye kubera inshuti". Yavuze ko iyi ndirimbo ye yigisha ko nta mpamvu y'intambara. "Message mba nerekana ko nta mpamvu y'intambara aho mba nerekana ko nashyigikira ibiganiro".

Ati "Ntangira chorus nibaza nti "ndi kurwanirira igihugu cyanjye ? Cyangwa idini, ubwoko. Nkakomeza nibaza nti ndi kurwanirira iki, inde ku yihe mpamvu. Aho mu bitero nerekana ingaruka z'intambara nuko umuntu ari umuntu mbere y'uko yaba umukristu, umusiramu cyangwa ufite indi myemerere".


Simpo Savior yavuze ko agiye gutangira gushyira hanze indirimbo ziri kuri album ye ya kabiri, akazahera ku yo yakoranye n'itsinda ryo mu Butaliyani. Ati "Ubu mu minsi iri imbere ndasohora indirimbo ya mbere kuri album ya 2 'BLACK AND BLESSED' indirimbo yitwa "World runs me high" nakoranye na Judah's Key Band yo muri Italy ahitwa Brindisi. Iyi ndirimbo izaba ari Riddim".

Yunzemo ati "Ikindi ni uko ubu ngiye kwitegura gukora amashusho y'indi ndirimbo na Mariva nanashimira cyane ku bw'ubwitange bwe kugirango iriya clip ibashe kumera kuriya. Nanashimira buri wese wamfashije kuva kuri audio, Queen Sarah wakoze back up muri studio na New voice yaduhuje na buri wese wamfashije muri video n'ubundi buryo bwose kugirango video igende neza".

Simpo Savior avuga ko icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora gahunda yari afite yo gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi. Ati "Corona ni yo yitambitse kuko ubu ubu nari bube maze no gukora ibitaramo hirya no hino na audio 2 harimo iriya navuze hejuru hamwe n'iyitiriwe "Black and blessed " yakorewe muri Jamble record ikorwa na band yitwa Jamble all stars iba ahitwa Amien mu gihugu cy' u Bufaransa".

Uyu muhanzi wihebeye injyana ya Reggae yashimiye byimazeyo Producer Mariva uri kumukorera amashusho meza, ibintu asanga bizazamura injyana ya Reggae igahabwa agaciro mu muziki nyarwanda. Ati "Gusa ndashimira Mariva bikomeye kuko ama projects dufitanye arenze imwe bizatuma Reggae ihabwa agaciro kuko ubu yasaga n'iri ku ruhande ariko video nziza nazo zizatugarura mu ruhando". Amakuru menshi ya Simpo Savior wayasanga ku rubuga rwe ari bwo: www.simposavior.com

Amwe mu mafoto yafatiwe mu ifatwa ry'indirimbo 'Pas de guerre'

Simpo Savior arashimira abantu bose bamufashije mu ndirimbo ye

REBA HANO 'PAS DE GUERRE' INDIRIMBO YA SIMPO SAVIOR








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND