RFL
Kigali

Hoteli yo mu Rwanda mu 100 zikomeye ku isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:11/07/2020 8:47
0


U Rwanda igihugu giherereye mu mutima w’Afurika kiri ku muvuduko utangaje mu iterambere benshi badatinya kugereranya na Singapore mu buryo kiri gutera imbera vuba cyane.



Mu Rwanda, uko bucya bukira niko hari kugenda harushaho kuza ibikorwa remezo biri ku rwego mpuzamahanga ku buryo benshi badatinya kuvuga ko mu myaka mike iri mbere ruzaba rugeze ku rundi rwego.

Ikinyamakuru Travel+reisure.com gisanzwe gikora uru rutonde gitangaza ko ibyo cyasohoye mu nkuru cyacyo byavuye mu matora yakozwe n’abasura urwo rubuga kugeza mu ku ya 2 Werurwe mbere y'uko icyorezo cya Coronavirus gikwira isi yose maze ibihugu hafi ya byose bigafunga ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu bitandukanye ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo bigahagarara.

Kuri uru rubuga abasomyi barwo nibo bagira uruhare mu gutora bitewe n’ahantu baba baratembereye bakabona ni heza, uko bakiriwe, ndetse n’umutekano bahasanze. 

Kuri uru rutonde turasangaho hoteli n’amacumbi byo ku migabane yose igize umubumbe dutuye cyane ibihugu byo muri Aziya ni byo dusanga ku isonga mu kugira hoteli nziza cyane.

Hoteli n’amacumbi bitorwa hagendewe kuri serivisi bitanga, aho biherereye, ibiryo bategura ndetse n’ibikoresho buri hoteli itunze. Ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde hariho hoteli iherereye mu mujyi wa Bali muri Indonesia yitwa Capella Ubud aho ifite amanota 99.85%. 

Umwihariko wayo ni uburyo abakozi bayo bita ku bayigana ndetse n’ubwiza yifitemo butuma ikurura benshi. Si ibyo gusa kandi kuko Indonesia ifitemo indi hoteli iri ku mwanya wa 4 yitwa The Ritz-Carlton nayo iri mu mujyi wa Bali aho ifite amanota 98.85%.

Hotel iza imbere muri Afurika niyo muri Afurika y’Epfo yitwa Singita Kruger National Park, iri ku mwanya wa cyenda, ikaba ifite amanota 98.25%.

Hoteli yo mu Rwanda iza kuri uru rutonde ni Bisate Lodge, Hoteli iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda muri Pariki y’ibirunga ikaba yaje ku mwanya wa 57 n’amanota 96% muri Hotel 100 nziza ku rusha izindi ku Isi mu mwaka wa 2020. 

Ibyatumye iyi hoteli iza kuri uru rutonde ni icyanya cy’ibirunga ibarizwamo kirangwamo ingagi zidapfa kuboneka ahandi ku isi zikurura ba mukerarugendo benshi baturutse impande enye z’isi. Si ibyo gusa kuko abagenda muri iyi hoteli bashobora kuhabona izindi nyamaswa zirimo inkende, Nyiramuhari, Ingwe, Ingeragere, Impongo, Inzovu ndetse n’Utuyongwe.

Uyu mwanya wa 57 uriho amahoteli 10 yose anganya amanota 96%. Ku mwanya wa nyuma hariho hoteli ebyiri zose zinganya amanota 95.16% arizo The milestone hotel and residence y’i London mu Bwongereza na Inkaterra Hacienda Urubamba, Sacred Valley yo muri Peru. 

Ni urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru kitwa travelandleisure.cpm gisanzwe gitondeka ibintu byiza cyangwa se ahantu heza ho gutemberera.

Amwe mu mafoto ya Bisate lodge yo mu Rwanda yaje muri Hoteli nziza ku Isi:







Src: travel+leisure.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND