RFL
Kigali

Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Femi One yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 20:43
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo “Kontorola Remix” yahuriyemo n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya Femi One uri mu bagezweho muri iki gihe.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Kontorola Remix” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, aho afite iminota 03 n’amasegonda 24’. 

Yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Femi One ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 140, ndetse yasabye abafana be gukomeza kuyumva, kuyireba no kuyisangiza abandi.

Aya mashusho yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko habayeho guhuza amashusho. Femi One yakoreye muri Kenya n’aho Alyn Sano akorera mu Rwanda, amashusho arahuzwa.

Alyn Sano yifashishije Mc Tino nk’umukinnyi w’imena w’ubutumwa baririmby. Uyu mukobwa kandi yanifashishije ababyinnyi b’abakobwa batigisa umubyimba.

Femi One ni we uririmba igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo n’aho Alyn Sano yaririmbye igitero cya kabiri n’inkirizo yayo, gusa hari aho bafatanya.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Alyn Sano yavuze ko yari yasabye Femi One, ko bakorana indirimbo nshya ariko uyu muhanzikazi amubwira ko yabengutse indirimbo ye ‘Kontorola’ amusaba ko ariyo basubiramo

Icyo gihe yagize ati “Femi One ni we wansabye ko dukora ‘Remix’. Yarayikunze [Kontorola] mu by’ukuri njye nashakaga ko dukora indirimbo isanzwe.”

Akomeza ati "Nahise mbona ko nta kwitinya burya iyo ukoze icyo ushoboye byose birashoboka."

Femi abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kaka Empire. Ashyize imbere injyana ya Hip-Hop na Rap, ndetse aherutse gusohora Album nshya yise “XXV”.

Uyu muhanzikazi uzi kwambara akajyanisha yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo “Utawezana”, "Usiku Mchana", "Pilau Njeri" n’izindi.

Indirimbo ye “Utawezana” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube, kuva yayisohora ku wa 01 Mata 2020.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na David Pro muri Future Records n’aho amashusho (Video) yakozwe na Trey Juelz afatanyije na Papa Emile.

Alyn Sano yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Femi One uri mu bagezweho muri Kenya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KONTOROLA REMIX" ALYN SANO YAKORANYE NA FEMI ONE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND