RFL
Kigali

Esther Niyifasha yakoze indirimbo nk'isengesho risaba Imana kubera urumuri abantu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 17:16
1


Umukirigitananga Niyifasha Esther yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Tumurikire” nk’isengesho risaba Imana kurebana impuhwe abatuye Isi mu buzima bwa buri munsi banyuramo.



"Tumurikire" ibaye indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki ikurikiye "Urashoboye" yari aherutse gusohora. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niyifasha yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nk’isengesho rizafasha buri wese gusaba Imana kubabera icyizere cy’ubuzima cy’ejo hazaza.

Uyu mukobwa yavuze ko mu buzima bwa buri munsi abantu bahura n’ibibazo yagereranyije n’umwijima muri iyi ndirimbo ari nayo mpamvu ari ngombwa kwiyambaza Imana kugira ngo ibabera urumuri.

Ati “Urusobe cyangwa ibibazo duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi; mu bibazo tubone ihumure cyangwa urumuri rwayo."

Niyifasha avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kwaguka k’ubuhanzi bwe ndetse no kuba ubutumwa yageneye abatuye Isi bazabwumva bukabagirira umumaro.

Iyi ndirimbo “Urumuri” ikozwe mu njyana gakondo ndetse icurangishijwe gitari akusitike.

Niyifasha Esther asanzwe azi gucuranga inanga nk’igikoresho gakondo kibajwe mu giti cyitwa umwungo.

Inanga igizwe n’ibice bitatu birimo inyahura, ibihumurizo n'igituza.

Uyu muhanzikazi amaze gucuranga mu bitaramo bikomeye birimo Creative African Exchange (CAX), mu iserukiramuco rya Rabagirana, imurikagurisha ryabereye muri Car free zone n’ibindi.

Umukirigitananga Niyifasha Esther yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Tumurikire"


Niyifasha yasohoye indirimbo imeze nk'isengesho risaba Imana kubera urumuri abatuye Isi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TUMURIKIRE" YA ESTHER NIYIFASHA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nduwimana nynduwimana nzoyisabimana abotes3 years ago
    ndumwe ariko shaka yuko tuba babiri tukabumwe mubuzi bwanje nawe





Inyarwanda BACKGROUND