RFL
Kigali

Byinshi ku mabanga y’ubuhanga bwa Coco Gauff w’imyaka 16 witezwe nka nimero ya mbere ku Isi muri Tennis

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2020 12:36
0


Coco Gauff w’imyaka 16 y’amavuko, yatunguye benshi ubwo yasezereraga ibihangange bitandukanye mu marushanwa akomeye mu mukino wa Tennis, benshi batangira kumubonamo nimero ya mbere w’ahazaza muri uyu mukino kubera impano idasanzwe n’urukundo yagaragaje afitiye uyu mukino kandi agifite igihe kirekire cyo gukina.



Kimwe mu bintu bitangaje uyu mukobwa akubwira ni uko yatangiye kwiga gutwara imodoka afite imyaka 13. Uyu mwana w'umunyamerika yatunguye isi ya Tennis umwaka ushize atsinda icyamamare muri uyu mukino Vennus Williams mu irushanwa rya Wimbledon uyu mugore yatwaye inshuro eshanu.

Coco Gauff yagiye kugira imyaka 16 - mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka - yaramaze gutwara igikombe cya mu bikinirwa n'abakuru, yaratsinze Naomi Osaka watwaye Australian Open, yaranageze mu bakinnyi 50 ba mbere bakomeye, ndetse ari umwe mu bafite ijambo mu kwamagana ivanguramoko.

Umuhate, imvugo n'ubukerebutsi birenze imyaka afite byatumye yigarurira imitima ya benshi. Gusa, ntabwo bisaba ubwenge bwinshi kubona aho akomora ibyo byose.

Tariki 01/07/2019, uyu mukobwa wari ufite imyaka 15 yamanutse mu kibuga ngo ahangane n'uwo abona nk'ikitegererezo cye, Venus Williams mu irushanwa rya Wimbledon.

Niwe wari umwana muto ubashije kugera muri iri rushanwa kuva mu 1968.  Ntabwo yari azwi ariko kuva icyo gihe isi y'imikino yamenye ko hageze uwitwa Coco, kuko yatsinze Venus seti ebyiri ku busa, amurusha imyaka 24.

Ntiyatwaye iri rushanwa kuko yagarukiye muri 1/8 atsinzwe na Simona Halep, ariko buri wese yarahagurutse amukomera amashyi. Aha yahegukanye igihembo cy'amadorari hafi $200,000.

Yabwiye BBC Sport ati "Abankurikira [ku mbuga nkoranyambaga] bavuye ku 30,000 bagera ku 500,000 mu ijoro rimwe, kandi mbona abantu benshi bakomeye ku isi banshimira.

"Ni ibintu n'ubu ntaramenyera ariko n'ubundi ntari menyereye".

Nyamara yabashije kwitwara nk'umuntu mukuru ubimenyereye imbere y'ibinyamakuru byari byamutunze ibikoresho byose, mu biganiro ubundi bikorwa n'amazina akomeye cyangwa imikino ahanganye n'abamuruta cyane, ntiyagaragarazaga ubwoba cyangwa igihunga.

Ibyo ni uko byabonekaga inyuma. Gusa we avuga ibitandukanye gato nabyo.

Yagize ati "Nari mfite igihunga - unyumve neza - Sinabonekaga nkufite igihunga ariko muri njye nari ngifite," aha yavugaga ku mukino yatsinzemo Venus Williams.

"Ababyeyi banjye buri gihe bantoje gutuza mu bihe nka biriya no kumva ko igitutu ari amahirwe. Ni ibyo mba nibuka mu bihe nka biriya".

Ababyeyi ba Gauff [Soma Gof] ni Corey na Candi bari bicaye mu bafana bareba umwana wabo mu bihe byiza. Video y'uburyo nyina yishimye yarakwiragiye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Babitanzeho byinshi, kimwe n'abo kwa Richard Williams, ufite abakobwa Venus na Serena yatoje imyaka myinshi mu rugo azi neza ko bazavamo ibyamamare bikomeye.

Se wa Gauff - wahoze ari umukinnyi wa Basketball ku rwego rwa kaminuza - yavuye ku kazi ke k'ubuvuzi kugira ngo abe gusa umutoza mukuru w'umukobwa we, naho nyina -nawe wasiganwaga mu kwiruka muri kaminuza - niwe wamwigishirizaga mu rugo (home schooling).

Umuryango we niwo yubakiyeho kandi niwo umutera umuhate muri byose.

Gauff yagize ati "Ikibatsi nifitemo cyo gutsinda nicyo ngenderaho, ariko na basaza banjye - ngo mbabere urugero rwo guhaguruka bagakora cyane. Ndabizi ko bandeberaho, ngerageza kuba urugero rwiza".

Bisa n'aho barumuna be bato nabo bari muri iyi nzira ye.

"Buri gihe iyo ngiye mu irushanwa mbabaza icyo bashaka. Musaza wanjye Cameron yansabye ko nimva muri Australia nzamuzanira umukufi, naho undi musaza wanjye Cody w'imyaka 12 ansaba ko nzamuha 1%, ariko umenya byari 10% by'amafaranga nzahembwa. We areba cyane amafaranga, kandi si ikintu kiza!

"Yenda yari no guhera kuri 50% agaciririkanya amanuka kugera ku 10%! Ariko nta na kimwe yabonye".

Yaje gutsindwa na Sofia Kenin wegukanye iri rushanwa kuri seti eshatu kuri imwe ariko yamaze kwerekana ko ashoboye guhangana n'abakinnyi bamurusha cyane ubunararibonye n'imyaka.

Afite ifoto ye akiri muto kurushaho yagiye kureba irushanwa rya US Open nk'umufana, aho Venus Williams ari inyuma muri iyi foto ari gukina, naho we afite agapira yasinyiweho na Serena.

Ubu, uyu mukobwa niwe uhagarikwa n'abamusaba umukono we (autographs) n'abanyamakuru bamusaba ibiganiro.

Yagize ati "Ngerageza kuba uwo ndi we, ntabwo kenshi nibanda kuri za camera. Mba njyewe ubwanjye nkumva biramfasha.

Ntabwo mu kibuga gusa ariho ubu ahurira n'abantu yemera cyane. Umwe mu bo yishimiye cyane guhura nawe ni Michelle Obama.

Guaff yagize ati "Yampaye inama nziza cyane, ni umuntu benshi ku isi bareberaho, bidatewe gusa nuko yari umugore wa Perezida wa Amerika. N'ubu aracyari intangarugero ku bagore b'abirabura".

Byinshi mu byo Coco avuga ubu nawe urebye niko ari.

Mu ntangiriro z'uku kwezi yagaragaye cyae mu binyamakuru kubera ijambo rikomeye yavuze mu myigaragambyo ya 'Black Lives Matter' iwabo mu mujyi wa Delray Beach, Florida aho yagize ati:

"Tugomba kugira icyo dukora…Birababaje kubona nigaragambya ku mpamvu imwe n'iyo nyogokuru yabikoreye mu myaka 50 ishize".

Nyuma yashyize ifoto kuri Twitter igaragaza ubwicanyi ku birabura muri Amerika maze yandikaho ati: "Ninjye ukurikiye?". Nyuma yanditse kandi ko azajya " akoresha imbuga ze mu gufasha ko isi yaba nziza kurushaho."

 

Gauff, watwaye irushanwa rya WTA Linz Open muri Autriche mu kwezi kwa 10, we ntabwo ari uko abibona.

Agira ati: "Nanjye numva icyo gitutu ariko kidashingiye ku byo maze kugeraho ahubwo ku gitutu nishyiraho ubwanjye iyo ndi mu kibuga. Nyuma ntibiba igitutu cyo gutsinda gusa, ahubwo icyo kwishima no gukina neza".

Abakinnyi benshi b'ikigero cye baba bakirwana no kubona imyanya myiza mu bakiri bato, we ubu ari mu bakinnyi 50 ba mbere ku isi mu byiciro byose, gusa avuga ko iyo mibare itamushishikaza.

US Open izaba nta bantu bari ku bibuga, nta bafana b'iwabo bazaba bamuri inyuma.

Kuri ibi yagize ati: "Bizaba binyoroheye. Bizantera gukina ntekereza mu kiciro cy'abakiri bato aho nakinaga nta bantu benshi bahari - habaga hari ababyeyi bawe gusa, nzaba nasubiye - ndibaza - iwanjye".

Ubu, anafite ikindi kintu kamutera akanyabugabo muri ibi bihe kuko mu kwezi kwa 11 aribwo ashobora kuzabona uruhushya rwo gutwara imodoka.

Uretse guhatanira za Grand Slam, hari akandi kantu kamwe akirwana nako, yagize ati: "Nimara kumenya neza guparika imodoka, ibintu byose bizaba bitunganye".

Coco Gauff w'imyaka 16 niwe witezwe kuzaba nimero ya mbere muri Tennis ku Isi mu gihe kiri imbere

Amaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri uyu mukino

Source: BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND