Airtel Rwanda
Kigali

Perezida wa Brezile akomeje gufata imiti ya Hydroxychloroquine idafite icyo ifasha abarwayi ba coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2020 13:14
0

Perezida wa Brezile, Jair Bolsonaro, akomeje gufata imiti igabanya ubukana bwa malariya nk'umuti wa coronavirus nyuma yo gusanga yanduye ndetse kuri ubu atangaza ko yamaze kumva ameze neza bitewe na hydroxychloroquine.



Bolsonaro amwenyura ati: "Nizeye hydroxychloroquine." "Nawe se?" Ku wa gatatu, yongeye gushimangira ko iyi miti ifasha cyane ati "Ku bantu bishimira hydroxychloroquine, ariko bakaba badafite ubundi buryo, nishimiye kubamenyesha ko meze neza cyane kubera kuyifata kandi, hamwe n'ubuntu bw'Imana, nzabaho igihe kirekire”.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza no muri Amerika, ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwasanze hydroxychloroquine idakiza COVID-19  ahubwo ishobora kigira ingaruka ku mutima.

Bolsonaro yanenze cyane ingamba zo gufunga, yanga kwambara masike ndetse avuga ko coronavirus ari ibicurane bito, yashyize kwizera kwe kuri hydroxychloroquine akinisha virus bituma abaturage be bandura cyane.

Nataliya Pasternak, umushakashatsi mu kigo cy’ubumenyi bw’ibinyabuzima muri kaminuza ya Sao Paulo, yavuze ko Bolsonaro atanga "urugero rubi". "Yafashe hydroxychloroquine mu ruhame avuga ko yumva ameze neza kandi ni mbi rwose".

Src: News agencies

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND