RFL
Kigali

OMS igiye gushyiraho itsinda ryigenga ryo gusuzuma uko ryakemura ikibazo cya coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2020 11:34
0


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rigiye gushyiraho itsinda ryigenga kugira ngo risuzume uko ryakemura icyorezo cya COVID-19.



Kuri uyu wa Kane, amakuru akurikira kunengwa cyane n’ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, bwashinjaga OMS kuba "ibogamiye ku Bushinwa", ndetse n’umunsi wo ku wa kabiri Amerika yamenyesheje ku mugaragaro ko yavuye mu kigo cy’umuryango w’abibumbye mu gihe cy’umwaka.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Helen Clark wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Nouvelle-Zélande, na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya, bemeye kuyobora ako kanama ati: "Ubunini bw'iki cyorezo bwibasiye abantu hafi ya bose ku isi, biragaragara ko bukwiye gusuzumwa neza nta buryarya" Yavuze kandi ko abo bafatanyabikorwa bazatoranya abandi bagenzi babo bagize itsinda.

Aka kanama kazatanga raporo y’agateganyo mu nama ngarukamwaka y’Abaminisitiri b’ubuzima mu Ugushyingo kanatange "raporo ifatika" muri Gicurasi umwaka utaha. Dr Tedros ati: "Iyi ntabwo ari raporo isanzwe ahubwo iki ni ikintu dukwiye gufatana uburemere."

Src: Aljazeera

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND