RFL
Kigali

Menya byinshi kuri 'Face Mites', ibiremwa bisohoka mu isura y’umuntu iyo asinziriye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/07/2020 11:18
0


Face Mites ni ibiremwa bitura mu isura y’umuntu neza neza mu mizi y’utwengeruhu two mu maso ahaba hatereye amoya agaragara ku mubiri w’umuntu.



Ibi biremwa byo mu bwoko bwa mikorobe ntibiboneshwa amaso uretse kuba hakwifashishwa mikorosikopi. Ni ibiremwa biba mu isura bikaba byihishe muri turiya twenge igihe cya kumanywa, bigasohoka nijoro iyo umuntu asinziriye bije kureba icyo birya. Bitunzwe n’icyocyere ndetse n’amavuta aba ayagirana ku isura y’umuntu ari nabyo biza kureba nijoro byamara kurya bikongera kwihisha.

Ibi biremwa ntibiryana, ntacyo wakora ngo ubikure mu isura yawe uretse kuba byazasohoka byo ubwabyo. Mu buryo bwo kororoka bitera amagi hariya biba, akazavamo ibindi nkabyo ariko amagi bitera ntabwo aba ari menshi. Face Mites zigira amaguru umunani, ameze nk’amoya akaba ameze neza nk’aya Muhuha. Ziba gusa mu isura y’abantu bakuru, ntabwo ziba no kubana.


Face Mites zibaho mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’amavuta uruhu rw’umuntu runaka rufite ariyo igena ingano ya Face Mites ziba mu isura ye, hari abagira nyinshi n’abagira nkeya bitewe na ziriya mpamvu. Iyo zibaye nyinshi, umuntu ziriho ashobora kugira indwara y’uruhu yitwa 'Demodicosis' inashobora gutuma zipfa, cyangwa abaganga b’uruhu bakaba aribo biyambazwa mu gutanga ubuvuzi bwa ngombwa. 

Umuganga w’uruhu wo muri Canada witwa Kanade Shinkai anavuga ko uretse kuba Face Mites nyinshi zitera indwara y’uruhu, ngo zinatera ingaruka yo kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri.

Face Mites igira uburebure bwa 0.3 Millimeters. Ubushakashatsi bwakozwe na Clinical and Experimental Dermatology mu 1992 bwagaragaje ko Face Mite imwe ishobora kubaho kugeza ku Byumweru bibiri. Gusa utu dukoko si kenshi dutera ingaruka ku mubiri w’umuntu kuko dukunda kwibanira nawo tugenda twororokeramo kugeza mu zabukuru.


Face Mites nta kibuno zigira ngo ugire impungenge ko zagusohoreramo imyanda iva mu byo ziba zariye, ahubwo ibigumana muri yo kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwayo dore ko twabonye ko ibaho igihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Src: livescience






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND