RFL
Kigali

Dore ibintu 2 by’ingenzi bitari ubutunzi bituma umugore yishima

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/07/2020 13:04
0


Ubusanzwe burya umugore ntakenera ibintu byinshi ku mugabo ngo yishime, hari ibintu bibiri by’ibanze byatuma yishima ibindi bikaza ari inyongera.



Umugabo nyawe ubundi ahora ashaka amakuru y’icyo yakora ngo umugore we yishime cyane ko bavuga bati ‘umugore wishimye, umuryango wishimye’ aharanira rero icyatuma umuryango we utekana kandi wishimye.

v Abagore bose burya bakunda kwitabwaho bagahabwa agaciro, ntawe uzasanga yishimira guhinyurwa. Iyo udaha umugore wawe umwanya ngo abone ko umwitayeho, we aba abona uri kumubwira ngo jya gushaka undi ukwitaho. Mube hafi ndetse umwereke ko ufite ishyari rya buri muntu washaka kumugutwara, bituma yishima akumva ko yitaweho.

 

v Ikindi kintu gishimisha umugore ni ukubona umugabo we agerageza kwishimana nawe muri bike bihari. Si ngombwa ko uba ukize, si ngombwa ko muba muhagaze neza mu buzima murimo cyangwa muhiriwe, umugore ashimishwa no kubona umugabo agerageza kumuneza muri bike bafite.

 

Umugore mwiza burya ntababazwa n’uko ntabushobozi umugabo we afite, ntagusiga kuko wakennye, agufasha gushakisha ubuzima, kandi akakwereka ko afite ibyiringiro ko ejo cyangwa ejo bundi bizahinduka.

Icyo aba agukeneyeho ni ukumwereka ko umwitayeho muri bimwe mufite, kandi umuha agaciro akwiriye. Umugore udafite ubutunzi ariko akaba afite ibi bintu bibiri mu rugo rwe abaho yishimye cyane kuruta umwe ufite ibya mirenge ariko adahabwa  agaciro mu rugo rwe.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND