RFL
Kigali

Umusore yarohamye arapfa ubwo yari ari gufata Videwo izatuma abona 'Views' nyinshi kuri Youtube

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/07/2020 12:57
0


Iyi minsi usanga urubyiruko rwinshi ruri kureba uburyo rwabyaza umusaruro urubuga rwa Youtube bashyiraho amashusho meza kandi atangaje akurura abareba izo Videwo. Ibi byatumye umusore w’imyaka 20 y’amavuko utuye muri Kenya, apfa ari gufata amashusho yari kuzashyirwa kuri Youtube.



Umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu ntara ya Tana , Mohammed Dubow, yemeje ko umurambo wa nyakwigendera, Abdullahi w’imyaka 20 wari utuye mu gace ka Garissa muri Kenya wakuwe mu ruzi aho yari yagiye gufatira amashusho ye yo kunyuza kuri konti ye ya Youtube.


Bivugwa ko Bwana Abdullahi Mukhtar yarohamye mu ruzi hashize iminsi itatu nyuma yo kunyerera arimo akora amashusho. Bwana Dubow wari ushinzwe ubwo bushakashatsi yagize ati: "Twashakishije umurambo we kuva ku munsi wa mbere nta ntsinzi turageraho twarawuhebye, ariko twawubonye, twashoboye kugarura umurambo we kandi ubu uri kumwe n'umuryango".

Amakuru akomeza avuga ko Mukhtar yari kumwe na murumuna we na mushiki we mbere y'uko anyerera akarohama. Aba bavandimwe be ni bo barimo kumufata amashusho ya YouTube igihe ibyabaye byabaga.

Src:DailyNation, Allafricans






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND